RFL
Kigali

Umugabo yaguye gitumo umugore we utwite ari kumuca inyuma abategeka gukomeza abahagaze hejuru

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/01/2021 13:05
0


Umuco wo gucana inyuma umaze gufata indi ntera hirya no hino ku isi aho amakimbirane mu miryago amaze gufata indi ntera kubera iki cyibazo. Mu gihugu cya Zambia umugabo yafashe umugore we utwite ari gusambana n'undi mugabo abaha itegeko ryo gukomeza igikorwa.



Uyu mugabo wafatiye umugore we muri Hotel ari kumuca inyuma, amaze kubagwa gitumo, nta magambo menshi yababwiye ubwo yabafataga usibye kubabwira ngo 'mukomeze musambane nimurangiza mumbwire mutahe". Bakomeje nibyo  gusa umugabo wafashwe byarangiye afunzwe.


Amakuru avuga ko umugabo waciwe inyuma yamenye amakuru bitewe n’abashinzwe umutekano muri hoteri babitangaje. Umugabo yaje koko asanga bari mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina.

Uyu mugore waciye inyuma umugabo we, yari yavuye mu rugo abwiye umugabo we ko yerekeje kwa muganga gupimisha inda, nyamara siko byagenze ahubwo yari afitanye gahunda n'undi mugabo muri hotel ari naho umugabo we yaje kumusanga aryamanye n'undi mugabo.

src:wavyvibration






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND