RFL
Kigali

Ibimenyetso bigaragaza ko ufitanye umubano udasanzwe n’uwo mutashakanye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/01/2021 12:36
0


Muri iyi minsi ufitanye umubano udasanzwe n’umuntu mudahuje igitsina kandi ufite umugabo cyangwa umugore mwashakanye. Mwembi mubwirana byose nta cyo mukinganye, azi kugutega amatwi. Ushobora kwibwira ko mufitanye ubucuti busanzwe, nyamara uwo mwashakanye atari uko yabibona aramutse amenye ibyo muganira.



Uko bigaragara, ubucuti mufitanye bugeze kure, ukurikije uko bimeze uba ubona uri kurengera kandi urumva wifuza icyabuhagarika. Icyakora, ugomba kubanza kumenya impamvu zishobora kuba zaratumye ugirana ubucuti budasanzwe n’uwo muntu.

Ni iyihe mpamvu ibitera ?

Gushaka kwitabwaho: Ubusanzwe kwitabwaho n’umuntu mudahuje igitsina birashimisha. Iyo umuntu aguhaye agaciro biragushimisha kandi ukumva ko uri mwiza. Iyo umaze igihe runaka ushatse, ushobora gutangira gushakira ihumure ku wundi muntu mudahuje igitsina. 

Ariko icyo ugomba kumenya ni uko gushakira ihumure ku muntu utari uwo mwashakanye bizakugiraho ingaruka. Iyo utangiye kujya ubwira umuntu mudahuje igitsina uko wiyumva, imishyikirano ufitanye n’uwo mwashakanye irahazaharira. Ni nk’aho uba umwibye urukundo rumukwiye ukaruha undi.

Icyo ukwiriye kwibaza: Ni iki naburanye uwo twashakanye ku buryo najya kugishakira ahandi? Ese umuti ni ugushaka indi nshuti ku ruhande cyangwa tugomba kwicara tukaganira ku bitagenda neza?

Kugirana ibibazo n’uwo mwashakanye

Hari igihe wumva ko uwo mwashakanye ataguha agaciro cyangwa ko atakwitaho nk’uko ubyifuza. Nanone ushobora gukomeza kubika inzika, bitewe n’ikibazo mufitanye kitakemutse. Uwo mwashakanye ashobora kuba yanga ko muganira ku kibazo mufitanye, ibyo bikaba byakubabaza bigatuma ushaka uwo watakira. Hari impuguke zivuga ko kwanga kuganira n’uwo mwashakanye ku bibazo mufitanye, bishobora kuba ikimenyetso gikomeye cy’uko mubanye nabi, cyangwa ko mushobora kuzatana.

Wakora iki ngo ukemure iki kibazo?

Menya ko urimo ukina mu bikomeye: Kugirana ubucuti n’undi muntu kandi waramaze gushaka, birashyira bikabyara ibibazo utazapfa kwikuramo ndetse bikaba byatuma urugo rwanyu rusenyuka.

Ingaruka zabyo ntizishidikanywaho, kuko zimwe zatangiye no kukugeraho. Kugirana ubucuti n’umuntu mutashakanye, byatumye wima uwo mwashakanye urukundo yari akwitezeho.

Reka inzozi: Iyo ufitanye agakungu n’umuntu, bituma utekereza uko ubuzima bwari kuba bumeze iyo aza kuba ari we mwashakanye. Nyamara iyo ugereranya ubushobozi bw’uwo mwashakanye n’ubw’uwo muntu, uba wibeshya cyane. Nanone ujye wibuka ko umunezero wumva ufite iyo utekereje kuri iyo ncuti yawe, ari wo wagiraga iyo wabaga utekereje uwo mwashakanye.

Ishyirireho imipaka: Kugira ngo abantu birinde abajura, bashyira intabaza(Alarme) mu modoka zabo cyangwa mu mazu yabo. Nawe ushobora kugira icyo ukora kugira ngo ubungabunge imishyikirano ufitanye n’uwo mwashakanye.

Niba hari umuntu mufitanye agakungu, gahagarike. Mu gihe wumva bitakoroheye, wagombye nyine kumva ko harimo ikibazo. Aho gukomeza kwihagararaho utanga impamvu zituma ushyikirana na we, shyigikira uwo mwashakanye maze ukore ibishoboka byose ngo ugire urugo rwiza. 

Kugira ibishimo mu muryango cyangwa kwitabwaho biraharanirwa kandi bisaba ko mwembi mubigiramo uruhare. Wikumva ko mugenzi wawe agomba gutuma unezerwa wowe ntacyo ushaka gukora.

Uwo mufitanye ubucuti kuri ubu ni agahararo ntabwo ari urukundo. Niyo rwaba rwo kandi warahiriye kubana n’uwo mwashakanye mu byiza no mu bibi, wamaze guhitamo byararangiye.

Src:www.wikihow.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND