RFL
Kigali

Sunny yavuze ko Bobi Wine agiye kuba umuperezida wa mbere muto ku Isi watoranyijwe n’Imana, ahabwa inkwenene

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:15/01/2021 12:43
0


Umuhanzikazi Ingabire Sunlight Dorcasie uzwi nka Sunny mu muziki nyarwanda yavuze ko Bobi Wine ariwe ugiye kuba umuperezida muto ku Isi nyuma yo kubiharanira abenshi bamuha inkwenene.



Sunny ari mu bahanzikazi Nyarwanda bakunze kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyamba. Mu masaha make ashize byabaye ibindi bindi ubwo yavugaga ko Bobi Wine uhanganye na Museveni mu matora ya Perezida wa Uganda agiye kuba perezida wa mbere muto ku isi kandi watoranyijwe n’Imana. 

Yashyize ifoto ya Bobi Wine ku rukuta rwe rwa Instagram ayiherekeza amagambo yatumye abenshi bamuha inkwenene, gusa hari n’abavuze ko ibyo avuga aribyo. Yagize ati” Birangiye ubigezeho ugiye kuba umuperezida muto ku Isi. Watoranyijwe n’Imana, warabiharaniye kandi ugera ku ntsinzi”. 

Yakomeje avuga ko utagera ku ntsinzi utabiharaniye, yongeraho ko Bobi Wine akiri muto kandi afite igihe cyo kuba uwo yifuza n’ubwo abagande batora ibinyuranyije n’intumbero ye.

Uwa mbere washyize igitekerezo ku byo yavuze ni umuhanzi Uncle Austin. Nta jambo na rimwe yavuze, gusa yashyizeho utu emoji tune twasetse twatembageye arekera aho. Abandi bamuhaye inkwenene barimo uwitwa master farmacy we yagize ati” Sunny urasekeje niba uri mu rwego rwo gutora Bobi pe”.

Dolly ricky ati” I would vote dictator instead voting drugs. When I see this guy I see drugs”. Mu kinyarwanda ugenekereje yavuze ko we yatora umunyagitugu aho gutora ibiyobyabwenge. Yongeyeho ko iyo abonye Bobi Wine ahita abona ibiyobyabwenge. Uwitwa Za sylive we yagize ati ”Ndagushinyitse”. 

Sunny nyuma yo kugaragaza ko ashyigikiye Bobi Wine mu matora abenshi bamuhaye inkwenene

Erickjohnmas nawe yashyizeho utu emoji dutatu turi guseka mu gihe mugenzi we witwa Boston-kassim yasabye Sunny kwandikira ubu butumwa yageneye Bobi Wine mu Kinyarwanda. Asa numuninura yagize ati”Mwandikire mu kinyarwanda nabwo arabyumva”.

Ubu butumwa yatanze kuri Bobi Wine bumaze kurebwa n’abantu barenga 1,200, ababutanzeho ibitekerezo ni abantu 59, muri aba abagaragaje ko bashyigikiye igitekerezo cye ni abantu batatu. Uwitwa Jojo The Hustle na Nzamwitafibi bavuze ko Bobi Wine ari butsinde ariko bakamwiba. Sunny mu kubasubiza yasetse nyuma ati ”Nawe yibe”.

Undi uri mu bamushyigikiye witwa Denisrwanda yavuze ko we yatora Bobi Wine aho gutora umunyagitugu. Dukora iyi nkuru televiziyo NTV yo muri Uganda iri gutangaza ibijyanye n’amajwi mu buryo bw’imbonankubone yari imaze gutangaza ko Museveni ari imbere n’amajwi 61 %, naho Bobi Wine akaba yari afite 27.90%.


Ubwo twakoraga iyi nkuru ni uko amajwi yari ahagaze 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND