Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15/01/2021 hatangajwe inkuru ibabaje y’urupfu rwa Prof. Thomas Kigabo Rusuhuzwa wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR), witabye Imana azize uburwayi.
Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) dukesha iyi nkuru cyanditse kuri Twitter ko Prof. Kigabo yapfiriye muri Kenya aho yari yagiye kwivuriza. Bagize bati "Thomas Kigabo RUSUHUZWA wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) yitabye Imana. Akaba yapfiriye muri Kenya aho yari yagiye kwivuriza".
Prof. Kigabo Thomas uretse imirimo ikomeye yakoreye igihugu yaba muri BNR, muri Kaminuza zinyuranye yigishijemo zirimo Kaminuza y'u Rwanda, ULK, Jomo Kenyata, n'izindi, yari n'umuvugabutumwa bwiza wari ukunzwe n'abatari bake.
Urupfu rwe rwashavuje benshi barimo na Bishop Dr. Masengo Fidele wa Foursquare Gospel church wanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha ati "Wakoreye umuryango, ukorera ibihugu n'amahanga, cyane cyane wakoreye ijuru. Umuryango wanjye ubuze inshuti ikomeye".
Prof Kigabo yitabye Imana azize uburwayi
Prof. Kigabo Thomas yitabye Imana
TANGA IGITECYEREZO