RFL
Kigali

Shakira yahaye ikigo cya 'Hipgnosis Songs Fund' uburenganzira ku ndirimbo ze 145

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/01/2021 7:07
0


Umuhanzikazi w’ikirangirire Shakira yakoze ibyo abandi bahanzi batinya maze agurisha uburenganzira ku muziki we abuha ikigo cyitwa Hipgnosis Songs Fund kikaba ari cyo gifite uburenganzira ku ndirimbo ze zigera kuri 145.



Shakira wamamaye ku isi hose kubera ubuhanga n’ijwi ryiza akoresha mu ndirimbo ze kongeraho n’imibyinire itangaza abatari bacye, uyu muhanzikazi kuri ubu yatanze uburenganzira ku muziki we abugurishije ikigo cya Hipgnosis Songs Fund.

Hipgnosisi Songs Fund ni kompanyi ikorera mu gihugu cy’Ubwongereza aho ishora imari mu bijyanye n’umuziki yaba ari ukuwucuruza no gufasha abahanzi mu gucuruza ibihangano byabo ku rwego rw’isi. Iyi kompanyi ikaba yaratangaje ko yaguze uburenganzira bwo gucuruza umuziki wa Shakira kuwa 3 w’iki cyumweru.

Nk'uko uwashinze iyi kompanyi yabivuze ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati ”Urakaza neza mu muryango wa Hipgnosis Shakira, icyo abantu badakwiye kwirengagiza ni uko Shakira ari umwe mu banditsi beza b’indirimbo mu myaka 25 ishize”.

Mu burenganzira ku muziki we Shakira yatanze harimo indirimbo 145 zirimo izatumye amenyekana ku rwego rw’isi zirimo Hips Don’t Lie, La Tortura, She Wolf, Beautiful Liar yakoranye na Beyonce hamwe n'iyitwa Girls Like Me aherutse gukorana n’itsinda rya Black Eyed Peas.

Ku myaka ye 43 Shakira yabwiye Billboard ko kuba ari umwanditsi w’indirimbo ari cyo kintu aha agaciro cyane kurusha kuririmba. Yanavuze ko abantu bakunda indirimbo yanditse nabo izo ndirimbo ziba ari izabo kuko ari bo akorera.

Shakira umaze kwibikaho ibihembo 3 bya Grammy Awards yahawe mu mwaka wa 2000, 2005 ndetse na 2017 ubwo yasohoraga album ye yise El Dorado. Kugeza ubu Shakira ntabwo aratangaza amafaranga iyi kompanyi Hipgnosis Songs Fund yamwishyuye ngo ayihe uburenganzira ku ndirimbo ze 145.

Src:www.peoplemagazine.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND