RFL
Kigali

Amakimbirane yarangiye: Snoop Dogg yatangaje ko umubano we na Eminem uhagaze neza

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/01/2021 18:13
0


Nyuma y'uko mu minsi ishize bateranye amagambo arimo ibitutsi hakavuka inzigo hagati y’aba baraperi, Snoop Dogg yatangaje ko ubu umubano we na Eminen wongeye kumera neza.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mutarama 2021, uwitwa @rapcyph3r kuri Instagram yashyizeho ifoto ya Snoop ari kumwe na Eminem ndetse na Dr Dre arangije ayiherekeza amagambo yasojwe n’agatangaro ariko na none asa nk’ubaza, ati “Ndibaza ni ki cyahindutse!”.  

Snoop Dogg yahise ajya munsi y’iyi foto ahashyirwa ibitekerezo maze yandika amagambo agaragaza ko ibibazo byari bihari byakemutse mu rwego rwo gusubiza nyiri iyi konti wibazaga icyahindutse. Yagize ati ”Nta kindi tumeze neza”. Kuri aya magambo yongeyeho utu emoji tugaragaza ko bakomeye kandi bafite imbaraga.


Snoop Dogg amaze kugaragaza mu buryo butandukanye ko nta kibazo agifitanye na Eminem

Kugaragaza ko umwuka umeze neza hagati y'aba baraperi Snoop Dogg abigaragaje nyuma y'uko aherutse gushyira Eminem ku rutonde rw’abaraperi 10 akunda. Ahanini yagaragaje ko Eminem yamunyuze kubera indirimbo nka “Music To Be Murderel” n’izindi.

Inzigo hagati ya Snoop na Eminem yari yaratewe n’iki?

Umwaka ushize Eminem yashyize hanze indirimbo yise “Zeus” yibasiyemo uyu muraperi mugenzi we Snoop Dogg. Muri iyi ndirimbo hari aho Eminem yavuze ko ikintu cya nyuma akeneye ari ukubona Snoop umusambanyiriza mu ruhame n’andi magambo mabi umuntu atakwirirwa arondora yamwandagaje. 

Ibi byatumye Snoop nawe umutuka ku karubanda mu biganiro bitandukanye yagiye akora muri iyo minsi. Urugero, mu kiganiro kitwa the Breakfast Club Snoop yavuze ko Eminem ari umuzungu utanga ikizere.

Yongeraho ko abaraperi b’abazungu badafite agaciro muri iyi njyana asaba abantu kumufata nk’udafite akamaro. Yavuze ko Dr Dre usanzwe ukorera Eminem nta kintu yakora ngo aze mu baraperi 10 bakomeye avuga ko ahubwo ari kumufasha mu nzira mbi arimo. 

Icyakora nanone mu minsi ishize umuraperi Eminem aherutse gutangaza ko ibiyobyabwenge byangije umuziki we avuga ko byatumye abura inganzo agatangira kwibasira bagenzi be mu ndirimbo barimo Snoop na Rihana. 


Eminem niwe wari warakuruye aya makimbirane 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND