RFL
Kigali

Diamond yanyuzwe bikomeye n'imibyinire ya Karyuri n'abandi bana bo muri 'Kanazi Talent Kids'

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:15/01/2021 7:07
0


Safi Munanira watangije itsinda rya Kanazi Talent Kids ahereye kuri Karyuri, yatangarije INYARWANDA ko nyuma y’ubutumwa yahawe na Diamond, bafite ingamba nshya, avuga ko abana yakuye ku muhanda bose biga ndetse n’imiryango yabo imeze neza.



Byaravuzwe ndetse bishimangirwa na Diamond Platnumz ubwe ubwo yagaragazaga amarangamutima ye kuri aba bana b’i Kanazi abinyujije kuri konte ye ya Instagram ndetse n'iya Wasafi atanga n’igitekerezo kuri konte ya Instagram ya Kanazi Talent Kids nyirizina. 

Diamond yafashe amashusho y'indirimbo ye yabyinwe na Karyuri, ayashyira kuri Instagram ye avuga ko yamufashije kugira icyumweru cyiza. Yarakomeje ati "Nishimiye kubona isi yishimye". Ibi yabikoze nyuma y'uko Kanazi Talent Kids bari bayashyize nabo kuri Instagram, basaba abakunzi babo kubafasha ayo mashusho akagera kuri Diamond na Koffi.


Diamond yiyongereye mu banyuzwe n'imibyinire ya Karyuri

Nk’uko byatangajwe na Safi Munanira umuyobozi w’ababana b’i Kanazi, mu byishimo byinshi yavuze ko batewe ishema ndetse bibongerera imbaraga kubona umuhanzi bafata nk’ikitegererezo afata umwanya ku byo bakoze.

Yahishuye ko indirimbo Waah ya Diamond na Koffi Olomide bari babyinnye yakuwe kuri Youtube, gusa ngo nyuma iza kugarurwa na Diamond ubwe amaze kumenya ko ari Kanazi Talent Kids yayibyinnye. Ibi ngo byaberetse ko abashyigikiye ndetse abishimiye.

Yagize ati: “Itsinda ryacu rya Kanazi Talent Kids ryatangiye muri 2019, nibwo nafashe Karyuri ndamutoza mfata akavidewo gato kuva icyo gihe Karyuri yinjira mu mitwe y’Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga kubera uburyo yabyinaga n’aho yabyiniraga ndetse n’uko yari yambaye. Twangiye turi babiri gusa ubwo yari njye na Karyuri ariko ubu tumaze kuba 15 kandi bose ni abana bari mu kigero cya Karyuri".

"Abana bose nabakuye ku muhanda baramvuna ndabigisha kandi bamaze kugera aheza kuko bariga bakabona n’amafunguro binyuze mu bushobozi tubasha kubona twese hamwe. Mu minsi yashize rero nibwo twabyinnye indirimbo Waah umuhanzi Diamond Platnumz yari yafatanyije na Koffi Olomide. Tumaze kubyina iyi ndirimbo bahise bayikura ku rubuga rwacu rwa Youtube kimwe n’abandi bose bari bayisubiyemo;

Gusa nyuma tuza kugira umugisha utaragizwe n’abandi Diamond ubwe aratwishimira aduha igitekerezo ku rukuta rwacu rwa Instagram ndetse anadushyira kuri Account ye kimwe n'iya Wasafi zose za Instagram. Byaradushimishije cyane biduha imbaraga n’ikizere ko dushoboye kandi dukoze cyane twagera kuri byinshi”.

Yakomeje ati "Diamond akimara gusubizaho indirimbo yacu ndetse no gutanga igitekerezo ku byo twakoze byatumye duhindura ingamba. Ubu Karyuri ameze neza, ari kubyina indirimbo ze wenyine ndetse n’izindi arimo gufatanya n’abandi kandi imibyinire ye yagiye ku rundi rwego ku buryo nakwizeza abantu ko ibyiza biri imbere, icyo tubasaba ni ukudushyigikira". 

Diamond yagaragaje ko yishimiye abana b'i Kanazi mu Rwanda

Kanazi Talent Kids kuri Konte ya Instagram ya Diamond Platnmuz

Kanazi Talent Kids kuri Konte ya Instagram ya Wasafi

REBA HANO KARYURI NA BAGENZI BE BABYINA 'WAAH' YA DIAMOND FT KOFFI


REBA HANO INDIRIMBO 'WAAH' YA DIAMOND FT KOFFI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND