RFL
Kigali

Naomi Campbell nyuma yo kugirwa Ambasaderi w’ubukerarugendo muri Kenya ntibyakiriwe neza n’abanyagihugu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/01/2021 7:00
0


Umunyamideli kabuhariwe Naomi Campbell ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza yagizwe ambasaderi w’ubukerarugendo muri Kenya, gusa ibi ntibyigeze bishimisha abanya Kenya muri rusange bifuzaga ko uwo mwanya wahabwa Lupita Nyong’o.



Naomi Campbell umunyamideli w’imyaka 50 yaciye agahigo ko kuba umwiraburakazi wa mbere mu mateka wabaye umunyamideli bwa mbere, akaba afatwa nk’inkingi ya mwamba mu bijyanye n’imideli. Naomi kandi anakina filme akanakora ibiganiro bitandukanye bivuga ku kumurika imideli.

Kugeza ubu uyu munyamideli kuva yagirwa ambasaderi w’ubukerarugendo muri Kenya aho yagizwe uhagarariye kompanyi yitwa Magical Kenya’s International Tourism Ambassador, aya makuru ntiyakiriwe neza n’abanya Kenya.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga abanyagihugu ba Kenya benshi bagiye bibasira minisitiri Najib Balala ushinzwe ubukerarugendo muri icyo gihugu bamubaza impamvu yatoye Naomi Campbell kubabera ambasaderi kandi hari ibyamamare byo muri Kenya byari guhabwa uwo mwanya. Muri ibyo byamamare byavuzwe harimo umukinnyi wa filime kabuhariwe Lupita Nyong’o cyangwa umunyarwenya kabuhariwe Elsa Majimbo.

Minisitiri ufite ubukerarugendo mu nshingano ze muri Kenya witwa Najib Balala yasobanuye impamvu bahisemo Naomi Campbell, abinyujije kuri Twitter yagize ati ”Naomi Campbell niwe ambasaderi wa Magical Kenya’s International Toursim ibyo ntibizahungabanya isoko ryacu ahubwo bizariteza imbere cyane”.

Naomi Campbell ku munsi wo kuba Kabiri aya makuru akijya hanze yashimiye leta ya Kenya yamugiriye icyizere ndetse ayishimira ibikorwa byo guteza imbere ibikorwa remezo iki gihugu kimaze kugeraho. Kugeza ubu ntacyo Naomi aratangaza ku bijyanye n'uko abanya-Kenya batamwishimiye.

Src:www.allafrica.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND