RFL
Kigali

Urukundo ruraganje mu bahanzi Nyarwanda bakorera umuziki muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/01/2021 20:02
0


Abahanzi b’Abanyarwanda bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri iki gihe bihariye urupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru, ni nyuma y’uko bateye indi ntambwe mu buzima bwabo yo kwerekana abo biyemeje kuzarushingana nabo.



Kwerekana umukunzi, kumwambika impeta ni paji nshya y’ubuzima umuntu aba atangiye. Uyibumbura usanganira ijyanye no guhuza imiryango, inshuti, abavandimwe ibirori bigataha mukaba umwe imbere y’Imana n’abantu mukabyara mugaheka.

Meddy na The Ben bagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 07 Nyakanga 2010 bitabiriye igitaramo cyari cyiswe ‘Urugwiro Conference’. Bari bafite impapuro z’inzira bahawe na Leta y’u Rwanda (Passport de Service) ariko ntibagarutse.

Bakoze umuziki barakundwa mu Rwanda karahava kugeza ubwo abateguraga ibitaramo biyemeje kubatumira gutaramira Abanyarwanda. The Ben yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 2016 naho Meddy yaje mu Rwanda mu 2017.

Bombi ntibigeze berekana abakunzi. Meddy ni we wabanje guhishura ko ari mu rukundo na Mimi wo muri Ethiopia. Ni mu gihe The Ben we yerekanye Uwicyeza Pamela umwaka ushize.

Umuhanzi Emmy yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2012. Icyo gihe yari umwe mu bahanzi bari bahatanye muri Primus Guma Guma Super Stars, ariko yarasezeye ajya muri Amerika ari kumwe n’umuryango we.

Mu bihe bitandukanye yagiye aza mu Rwanda. Mu 2018 bitangira kuvugwa ko ari mu rukundo na Umuhoza Joyce. Ni mu gihe Kitoko yagiye mu Bwongereza agiye kwiga ibijyanye na politiki agaruka mu Rwanda mu mwaka wa 2017 muri gahunda z’amatora.

Umuhanzi Meddy

Tariki 18 Ukuboza 2020, umuhanzi Meddy yateye ivi yambika impeta y’urukundo umukunzi we ukomoka muri Ethiopia witwa Mehfira uzwi nka Mimi amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.

Ni mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witabiriwe n’abarimo K8 Kavuyo, Producer Lick Lick, Emmy, Shaffy wakunzwe mu ndirimbo ‘Akabanga’ n’abandi benshi bashyigikiye intambwe ikomeye yatewe n’aba bombi.

Meddy yakundanye na Mimi nyuma yo kumwifashisha mu mashusho y’indirimbo “Ntawamusimbura” iri mu zakunzwe mu buryo bukomeye. Nyuma yo kwambikwa impeta, Mimi yakojeje ibaba muri wino yandikana ibinezeza agaragaza ishimwe rikomeye afite ku mutima we.

Uyu mukobwa w’inzobe icyeye yabwiye Meddy ko arenze buri kimwe cyose umuntu yakenera ku mugabo. Ko atigeze na rimwe agira inzozi zo kugira umugabo ufite urukundo, unyitaho, w’umwizerwa, ‘urenze wowe’.

Yavuze ati “Ndi umunyamugisha kuba uri uwanjye ubuziraherezo. Uri Impano itangaje Imana yampaye.” Mimi yavuze ko umutima we wuzuye ibyishimo kuko umunsi we Meddy yawugize uw’agahebuzo [Umunsi yizihijeho isabukuru y’amavuko]. Ati “Nzahora ngushimira.”

Meddy yafashe icyemezo cyo kwambika impeta y’urukundo Mimi, ku munsi uyu mukobwa yizihizaho isabukuru y’amavuko, hari kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020.

Uyu muhanzi wambikiye impeta y’urukundo Mimi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashimagije uyu mukobwa avuga ko ari mwiza imbere kandi ko yishimiye kuba uyu munsi ari uwo bagiye kurushinga byemewe n’amategeko.

Ati “Uri mwiza imbere n’inyuma. Uyu munsi nabaye umunyamugisha ku kwita uwo tugiye kurushinga. Ndagukunda mukunzi wanjye Mimi. Yavuze ‘Yego’.”

Umuhanzi Emmy

Kuri uyu wa 13 Mutarama 2021, ni bwo umuhanzi Emmy yatangaje ko yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Umuhoza Joyce [Hoza] wizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 25. Yanifashishije ifoto y’uyu mukobwa ateruye ‘cake’ amusaba kwishimira umunsi we w’amavuko.

Emmy yanditse kuri konti ye ya instagram avuga ko yahisemo Hoza kandi ko intera ndende yari hagati yabo kwari “ukugerageza aho urukundo rwacu rushobora kugera”. Yavuze ko we na Hoza bishimiye ko bateye indi ntambwe yindi mu buzima. Abwira Hoza ati “Warakoze kunyizera.”

Hoza wambitswe impeta y’urukundo n’umuhanzi Emmy yakanyujijeho mu rukundo n’umuhanzi Peace Jolis ubarizwa mu Rwanda. Umuhoza [Hoza] yatangiye gukundana n’umuhanzi Emmy kuva mu mwaka wa 2018 nubwo byagiye bivugwa impande zombi zikabyima amatwi.

Intangiriro y’urukundo rwa Hoza na Emmy:

Muri Gicurasi 2018, ibinyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda byandika ku myidagaduro byasohoye inkuru zivuga ko uyu muhanzi ari mu rukundo n’umukobwa wahoze akundana n’umuhanzi Peace Jolis.

Peace Jolis yakundanye na Hoza mu gihe cy’umwaka umwe, dore ko bakundanye mu 2016 baza gushwana mu 2017. Mu bihe bitandukanye uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga atomora uyu mukobwa ariko byaje kurangira buri wese aciye inzira ye.

Mu 2018, Emmy yemereye Radio Rwanda ko ari mu rukundo n’umukobwa mushya yasimbuje Rwagasana bakundanye bigakomera kuva mu 2016 ariko bakaza gutandukana, urukundo rwaguramanaga rukabara nk’amashara ahuye n’umuriro.

Binavugwa ko indirimbo ‘I Swear’ Emmy yayihimbiye umukunzi we Hoza yamaze kwambika impeta y’urukundo mu muhango wabereye muri kimwe mu biyaga byo mu Rwanda.


Umuhanzi The Ben

Imyaka 12 amaze mu muziki, umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ntiyigeze yumvikana kenshi mu nkuru z’urukundo; gusa hari abakobwa b’ikimero batandukanye bagiye bavugwa mu rukundo nawe.

Tariki 28 Ugushyingo 2020, The Ben yashyize amashusho y’amasegonda abiri kuri konti ye ya Instagram amugaragaza ahobereye Miss Pamella Uwicyeza ariko amuturutse inyuma. Mbese yamwiyegamije mu gituza asa n’ushaka kumusoma mu mutwe.

Aya mashusho yafatiwe muri Tanzania aho The Ben yamaze iminsi ari kumwe n'umukobwa bivugwa ko bakundana ari we Miss Pamella witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Bigaragara ko aya mashusho yafashwe na Miss Pamella ndetse humvikanamo indirimbo y’umuhanzi byakugora guhita umenya.

Hari amakuru avuga ko The Ben yakunze bya nyabyo Miss Pamella ndetse ko inshuti ze za hafi zizi neza ko umubano wabo wagiye kure. Hari n’andi makuru avuga ko urukundo rwa The Ben na Pamella rwakomeye birutse ku kuba uyu muhanzi amaze igihe kinini mu Rwanda.

Urukundo rwa The Ben na Pamella rwitamuruye nyuma y’igihe cya Guma mu Rugo. Amafoto n’amashusho y’aba bombi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye, benshi batangira kubakeka amababa.

Tariki 09 Mutarama 2021, wabaye umunsi wo kwemeza ko bakundana nta banga rihari. The Ben yakoze ibirori byo kwihiza isabukuru y’amavuko ye y’imyaka 33 atumira abarimo umukunzi we Uwicyeza Pamella, David Bayingana n’abandi.

Pamella yifurije isabukuru nziza y’amavuko The Ben amubwira ko amukunda. Pamela yifashishije indirimbo ya The Ben yitwa ‘Roho yanjye’, aho uyu muhanzi aririmba agira ati “Mpa ikiganza duserukane wowe wahize bose, nkubona mu marembo nkiyumanganya […]” Yabwiye uyu muhanzi ko ari umufana we kandi “ukwiriye Isi”.

The Ben na Pamella mu buryohe bw'urukundo

Umuhanzi Kitoko Bibarwa

Muri Werurwe 2020, Kitoko Bibarwa Patrick umushabitsi akaba n’umunyamuziki, yasohoye ifoto ya mbere asomana byimbitse n’umukobwa bivugwa ko ari umukunzi we. Bombi bateganyaga kurushinga mu Ukuboza 2020, ubanza barakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19

Icyo gihe, Kitoko Bibarwa yemeje ko uyu mukobwa bakundana kandi ko ubukwe bwabo buzabera mu Rwanda. Ati "Ubukwe ndabufite. Uriya ni umugore wanjye. Ubukwe buzabera i Kigali".

Kitoko yafashe icyemezo cyo gusohora iyi foto asomana n’uyu mukobwa ku ifoto imuranga kuri konti ya Instagram, ni nyuma y’uko asohoye indirimbo yise ‘Gahoro’. Asohora iyi ndirimbo yavuze ko yayituye abakundana by’umwihariko umukunzi we mushya.

Mu bihe bitandukanye uyu muhanzi yagendeye kure ibijyanye n’inkuru z’urukundo. Muri Mutarama 2017 hacicikanye amakuru yavugaga ko ari mu rukundo na Kizima Ngabonziza Joella wakoze kuri Royal TV, ndetse ko biteguraga gukora ubukwe.

Ubwo yari mu Rwanda muri Nyakanga 2017, mu kiganiro na KT Idols, Kitoko yigaramye iby’aya makuru ariko avuga ko ‘bitarenze imyaka ibiri azaba yaramaze kurushinga’. Ubu imyaka ibaye itatu atarashinga urugo. 

Mu minsi ishize yashyize ifoto kuri konti ye ya instagram avuga ko yateye ivi ariko umukobwa akaba yamubwiye ‘Oya’ yarengeje emoji abiseka.

Isaha n'isaha Kitoko ashobora kurushinga

Umuhanzi Alpha Rwirangira

Ku wa 22 Kanama 2020, Alpha Rwirangira yakoze ubukwe na Umuziranenge Liliane baherutse no kwibaruka imfura. Ubukwe bwa Rwirangira na Umuziranenge bwabereye mu Mujyi wa Montreal muri Canada.

Kuva yatangira urugendo rw’urukundo na Umuziranenge, Alpha Rwirangira ntiyigeze amugaragaza, yewe amwe mu mafoto n’amashusho ye bwite yari afite kuri konti ye ya Instagram yarayasibye.

Alpha Rwirangira ni mwene Joseph Bizima w’Umunyarwanda na Zouliette Ibrahim w’Umutanzaniyakazi, akaba umwana w'imfura mu muryango w'abana 5.

Uyu muhanzi yagiye gutura muri Canada muri Mata 2019 nyuma yo kumara imyaka itandatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bivugwa ko yirukanwe.

Alpha Rwirangira ni umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda wakunzwe mu ndirimbo nka 'Songa mbele', “Birakaze” yakoranye na Kidum, ‘Merci’ n’izindi. Mu 2017 Alpha yasoje amasomo muri 'Music and Business' muri Kaminuza ya Campbellsville muri Amerika.

Ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite wagiye ashyira hanze ibihangano bigakundwa mu buryo bukomeye.


Alpha Rwirangira hamwe n'umugore we baherutse kurushinga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND