RFL
Kigali

Impanga z’abakobwa zakoze ubukwe n’umugabo umwe mu birori bimwe ariko umukobwa umwe aratwite-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:13/01/2021 13:19
0


Abakobwa babiri b’impanga bakoze ubukwe n’umugabo umwe mu birori bikomeye kandi byabereye rimwe biyemeza gusangira byose kugeza kwiherezo.



Nk'uko tubikesha urubuga Blizz.co.ug rwo muri Uganda, amakuru aravuga ko izi mpanga z’abakobwa zafashe icyemezo cyo gushaka umugabo umwe, nyuma yo kubyumvikanaho binyuze mu biganiro. Aba bombi ngo bahisemo gushaka umugabo umwe mu rwego rwo kudashaka gutandukana ngo umwe asige undi. 

Nk'uko amafoto abigaragaza muri ibi birori bambaye imyambaro isa, igizwe ahanini n’ibara ry’umutuku wijimye. Mu gihe cyo kwifotoza uyu mugabo wabo yagerageje kwerekana ko izi nkumi zose zimunyuze gusa nanone bisa nk'aho umwe muri bo atwite.


Ubu bukwe bwatunguye benshi uw'iburyo asa n'utwite nabyo biri mu byavugishije rubanda ku mbuga nkoranyambaga

Mu mashusho yo muri ibi birori by’ubukwe bwabo aba bageni bari bishimye babyina maze bamwe mu babutashye bakabaha amafaranga ku buryo bahakuye agatubutse. Amafoto y’ubu bukwe n'amashusho byasakaye ku mbuga nkoranyambaga.


Bemeye kuzasangira byose kuko batifuza gutandukana


Benshi bari kwibaza niba uru rugo rw'abagore babiri bava indimwe ruzaramba


Iyi nkuru itangaje imeze nk’iy'ibiherutse kuba muri Kenya aho impanga zivukana umuhungu n’umukobwa bakoze ubukwe bakemeranya kubana nk’umugore n’umugabo. Hari kandi n’izindi mpanga zo muri Soweto zakoze ubukwe n’umugabo umwe bamarana imyaka 9 nyuma baza gutandukana batse gatanya maze batangaza ko bakeneye undi mugabo uzababenguka bose.

REBA HANO UKO BABYINNYE BAKABAHA AMAFARANGA MU BUKWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND