RFL
Kigali

Sobanukirwa akamaro k’ibumba ry'icyatsi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/01/2021 6:02
9


Kunywa amazi avanzemo ibumba ritagira umusenyi gatatu ku munsi bigirira umubiri akamaro gakomeye, ibumba ry'icyatsi uretse kurinda indwara zimwe na zimwe ribasha no kuvura indwara zitandukanye.



Ku basanzwe babisobanukiwe akamaro k’ibumba kagera mu mpagarike y’umuntu yose. Akamaro n’ubutunzi bwinshi bwo kugoboka ingingo z’umuntu. Ibumba rirakenewe cyane mu bintu bikurikira:

  • -Kuva imyuna myinshi yo mu mazuru
  • -Imihango y’abakobwa igenda nabi
  • -Igifu gikora nabi
  • -Kwihagarika amaraso.
  • -Abana bavutse badashyitse.
  • -Indwara ya rubagimpande, ifite ibimenyetso byinshi biyiranga: Umunaniro n’intege nke, indwara zo kuribwa ururimi,ibijaganyuro mu ntiko no mu mano,kumva wiremereye mu ngingo.
  • Akamaro k'ibumba ry'icyatsi:
  • Iri bumba rero iyo rinyowe iminsi 8, ushobora gusanga amaraso yiyongereye, ukabibwirwa n’uko uruhu rukeye. Ibyitwa globules rouges (insoro z’amaraso zitukura) ari na byo bishinzwe kongera amaraso no kuyahindura umutuku, bihindura ibyo kurya amaraso.

    Rero iryo bumba rigeze muri ayo maraso ryongeramo imbaraga shya bikayafasha kurema no gusanura utugingo dufite intege nke.

  • Ibumba ritanga amaraso akungahaye,abereyeho gusanura imihore,rigatera impyiko gukora neza umurimo wazo,n’umwijima hamwe na rate,izo ngingo zikira buhoro buhoro, kugeza ubwo ukira neza,bisaba kwihangana.

    Si ibyo gusa,ahubwo ibumba ritanga ururenda no kurwongera imbaraga.

    Ibumba rirakenewe cyane mu myanya inoza ibyo kurya rikavura indwara zirimo,izo mu gifu no mu mara,ukarinywa ubyitondeye kandi ukurikije gahunda idahinduka.

  • Ibumba rivura kanseri kuko rifite imbaraga yo kunyunyuza, gutwika,koza,kugaburira no kongera amaraso.Rishobora kunyobwa cyangwa rikarambikwa aharwaye ari ryinshi.

    Ikirahuri 1 cy’amazi kivanzemo akayiko gato k’ifu y’ibumba ry’icyatsi kibisi n’uduheke 2 twa tungurusumu bikararana hamwe bikanyobwa mu gitondo na nimugoroba iminsi 7,kabiri mu kwezi bivura kanseri.

  • Ibumba rivura indwara nyinshi

    Twavuga:

    • Indwara z’amagufa,

    • Ibikomere bigaragra n’ibitagaragara,

    • Indwara z’amenyo,kubabara mu ntugu, umugongo, indwara zo mu mugongo, impyiko, kutaryoherwa, imisemburo ishinzwe kubyara.
  • Uko bikoreshwa:

    Fata akayiko gato kuzuye ibumba (ifu yaryo) uvange n’amazi atetse yuzuye ikirahure ukoroge unywe kabiri ku munsi.

    • Iyo urwaye inzoka uriraza mu mazi washyizemo uduheke 2 twa Tungurusumu ukarinywa mu gitondo ukibyuka, ku ndwara z’uruhu no mu kiziba cy’inda n’umugongo, ibibyimba:

    Uritoba mu mazi ukomekaho umubumbe waryo aharwaye rikahamara isaha imwe gusa. Umwana wabuze igikuriro uritobamo ukaryomeka mu ruti rw'umugongo rikahamara isaha imwe. Umugore utwite arinywa kugeza ku mezi arindwi ubundi akajya arisiga mu kiziba cy'inda.

Src:www.biocoiff.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fanuel buregea1 year ago
    None ndabaza rishobora kivura amarozi?
  • Nzakizwa 7 months ago
    Ibumba ryavura prostate
  • Ndikuriyo philippe7 months ago
    Murakoze kuduha akamaro k'ibumba.ariko nagomba ndabasabe bikunda mwotubwira uko wokwivura indwara y'umwijima ukoresheje ibumba .nipfuza kumenya uko woritegura mukwivura umwijima.
  • Mimie6 months ago
    Muraho, Umuntu uri hanze y'urwanda, yabigenza ate kugirango mumwoherereze ifu y'ibumba ry'icyatsi. Murakoze
  • Nteziyaremye Deo4 months ago
    Murakoze kutwereka akamaro kibumba ry'icyatsi nuburyo rikoreshwa. None ko abagaga bakizungu bavuga ko atari byiza gukoresha ibumba,ko rifite ingaruka mbi kubuzima, None ibyiza turabibonye none bibi byaryo n'ibihe
  • Karenzi4 months ago
    Ubabara mugituza ryagufasha
  • Marie claire3 months ago
    Umuntu urwaye ikibara cy' umweru ryamufasha? Umuntu ubabara mumavi ukumva amafwa yo mu ivi akoranaho cg akaka hari icyo ryamumarira? Murakoze
  • Uwababyeyi Rosine3 months ago
    None ko haraho usanga bavuga ko umugore utwite ndetse n'umwana muto bataryemerewe ubwo tuzafata ibihe?
  • Innocent 4 weeks ago
    Ese iri bumba ry'icyatsi ryafasha iki umuntu ufite premature ejaculation?





Inyarwanda BACKGROUND