RFL
Kigali

Hamwe n'ibitugerageza Imana izaducira akanzu - Ev Ernest

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/01/2021 17:39
5


Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira Akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira. 1 Abakorinto 10:13.



Uko isi iteye, abayiriho n’ibiyiriho, ibiremwa bigaragara n’ibitaboneshwa amaso, ni uruhuri rw’ibibazo ndetse n’ibisubizo by’ikiremwa muntu, ntibishoboka ko waba mu isi wishimye gusa kandi ntibinashoboka ko wabaho ubabazwa iteka, n’ubwo umubiri ndetse n’amarangamutima yacu bihashengukira tukamera nk’aho isi iturangiriyeho, mukomere. Muri iyi nyigisho ndagirango nkukomeze ndetse nkubwire ko hamwe n’ibitugerageza Imana ibasha kuducira akanzu.

Hari ibibazo bibonerwa ibisubizo binyuze mu bumenyi, hari ibikemuka iyo habonetse ubushobozi cyangwa se amikoro, hari ibikemurwa n’abantu hari n’ibikemurwa n’Imana ubwayo, ibi byose uko bingana ni rusange mu bantu, igitandukana ni ubukana bishobora kuzana cyangwa se uburyo buri wese abihagararamo, ni yo mpamvu nkubwira ngo komera, ejo ni heza, niba ubona ko bikurushije imbaraga ndetse n’abakagufashije bakananirwa igisubizo nta handi cyaturuka uretse ku mana, niyo yihariye ubushobozi budashira.

Iyo inzira zose zagombaga kunyurwamo n’ibisubizo zafunzwe Imana yo ibasha guca icyanzu (Inzira ahandi) kuko yo ubushobozi bwayo butajya buhagarikwa, ubuzima burahinduka ariko Imana yo ntijya ihinduka, niyo mpamvu dukwiye kwitoza kuyizera, kugendana nayo ndetse no kubana nayo mu mibereho yacu yose, kuko iyo utari kumwe nayo hari izindi mbaraga za Satani zigutwaza igitugu, zikagusenya uhagaze, zikakwereka ko ari wowe isi yigirije ho nkana.

Urukundo Imana igukunda nirwo rutuma igutabarira mu nzira utatekerezaga, hari ingero nyinshi zanditse muri Bibiliya z’abantu Imana yagiye itabara, ariko turetse n’izo, nawe ubwawe amateka yawe ndetse n’ay’inshuri zawe ni ubuhamya , Ibuka impanuka zabayeho, ibyorezo, inzara, ubushomeri, intambara… aha hose Imana yagiye ica inzira abantu batatekerezaga haboneka ubutabazi, iyo Mana n’ubu iracyahari, si uko tuba twasenze cyane ahubwo ni urukundo rwayo, kuko ibasha gukora cyane ibiruta ibyo dusengera.

Ibigeragezo duhura nabyo burya sitwe gusa hari b’abandi bahura nabyo, kandi Imana ntabwo yakwemera ko bitugeraho birenze ibyo twakwihanganira kuko izi intege nke zacu, niyo mpamvu dusabwa kwiyungamo imbaraga, n’ubwo amarangamutima yacu ahakomerekera cyane, ariko Imana iratwomora, n’ubwo imibiri ihababarira Imana niyo idukiza, rwanya Satani ye kugutera ubwoba kuko ubwoba bwica kurusha ikigeragezo, kandi muri ibyo byose n’ubwo inzira zo gutabarwa tugera aho tukazibura Imana ni iyo kwizerwa izaca icyanzu

Yesu abahe umugisha. 

Umwanditsi: RUTAGUNGIRA Ernest







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Innocent Rwa3 years ago
    Amin. ndafashijwe
  • ngayabatinya sylivestre3 years ago
    nukuri ndafashijwe kubwi irijambo nubwo duhura nibitugerageza ariko mwijuru Hari Imana idutabara ntaho abantu babonako bidashoboka ariko Imana yacu irashobe Imana iguhe umugisha kandi ikomeze kukwagura mubyo ukorabyose muvandi
  • EMMANUEL RUKUNDO3 years ago
    Murakoze cyane mon President, Imana iguhe umugisha.
  • Munyurangabo Theoneste 3 years ago
    God bless you all
  • muhirwa Bonfils3 years ago
    Yesu aguhe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND