RFL
Kigali

Hateguwe irushanwa ku baririmba indirimbo z’urukundo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/01/2021 15:28
0


Nzitatira Sunday Justin wabaye umujyanama wa Miss Mwiseneza Josiane, yateguye irushanwa rizabera ku mbuga nkoranyambaga ryitwa ‘Sunday Love Media Challenge’ rigamije gushakisha umunyempano mu kuririmba indirimbo z’urukundo.



Iri rushanwa ryatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mutarama 2021, riha ikaze buri wese bitewe n’injyana yisangamo. Rifunguriye amarembo buri wese bitewe n’ururimi yisanzuyemo.

Biteganyijwe ko uzatsinda azahembwa ibihumbi 100 Frw akanishyigikirwa mu muziki we. Ni nyuma yo kwemezwa no gutangazwa na Nzitatira Sunday nyuma ya tariki 31 Mutarama 2021, ari nabwo iri rushanwa rizasozwa.

Yabwiye INYARWANDA, ko yatekereje gushyiraho iri rushanwa bitewe n’uko akunda indirimbo zivuga ku rukundo kandi akaba ashaka gushyigikira abahanzi bari muri uyu murongo w’indirimbo zikora ku marangamutima.

Sunday yavuze ko abinyujije muri kompanyi ye yashinze yashyizeho shene ya Youtube ku bahanzi bashya, abakundana n’abandi bifuza kugaragaza impano yabo, ari nayi mpamvu yashyizeho iri rushanwa kugira ngo bizafashe benshi.

Sunday washinze ‘Kitenge Fashion’ avuga ko ushaka guhatana asabwa kwifata amashusho y’umunota umwe aririmba indirimbo ye cyangwa iy’umuhanzi runaka, hanyuma agasakaza ayo mashusho ku mbuga nkoranyamba akurikije amabwiriza.

Uhatana muri iri rushanwa asabwa kwifata amashusho y’umunota umwe ubundi agakora ‘Tags’ kuri Sunday_Love_Media na Sunday_Justin_Official.

Uzatsinda iri rushanwa azatoranywa hagendewe ku bantu bakunze uburyo yaririmbyemo ‘Likes’ [Bifite amanota 60%] ndetse n’uburyo abantu basangije ‘video’ ye abandi ‘ibizwi nka ‘Repost’ [Bifite amanota 40%].

Sunday ashyizeho iri rushanwa mu gihe ari mu mishinga yo gufungura inzu izajya ifasha abahanzi mu bya muzika ‘Label’ mu minsi iri imbere. Uyu mugabo kandi aherutse guhamya isezerano rye n’umugore we babyaranye, mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sunday Justin ari kwitegura gushinga Label yo gufasha abahanzi batandukanye n'abandi

Sunday Love Media yateguye irushanwa ku banyempano mu kuririmba ku rukundo

KANDA HANO UREBE KIMWE MU BIGANIRO BYA SUNDAY LOVE MEDIA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND