RFL
Kigali

Umutoza ukomeye muri American Football yanze umudari yagenewe na Perezida wa Amerika

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/01/2021 11:18
0


Bill Belichick ufite amateka akomeye muri shampiyona ya NFL yavuze ko atazemera ibyo yasabwe na Perezida Donald Trump ngo ahabwe umudari wa 'Presidential Medal of Freedom', abitewe n'imyigaragambyo iherutse kubera ku ngoro y'inteko ishingamategeko ya Amerika.



Belichick utoza New England Patriots avuga ko bwa mbere yumvise ari icyubahiro abwiwe ko yahabwa uwo mudari - ni wo w'ikirenga uhabwa abasivili b'indashyikirwa muri Amerika.

Gusa yavuze ko yahinduye ibitekerezo bye nyuma y'uko abantu bashyigikiye Donald Trump bateye inteko mu cyumweru gishize abantu batanu bagapfa.

Mbere, uyu mutoza ukomeye cyane yigeze kuvuga ku bucuti bwe na Donald Trump.

Mu itangazo yasohoye, Belichick yagize ati: "Vuba aha, nahawe amahirwe yo guhabwa 'Presidential Medal of Freedom', byari ibyishimo n'icyubahiro nk'uko biri no ku bayihawe mbere.

"Ariko nanone, ibintu bibabaje byabaye mu cyumweru gishize byatumye mfata umwanzuro wo kutakira icyo gihembo".

Belichick, ufite umuhigo w'ibikombe bitandatu bya Super Bowls, afatwa nk'umwe mu batoza bafite ibigwi bikomeye mu mateka ya NFL.

Umudari wa 'Presidential Medal of Freedom' utangwa na perezida wa Amerika mu gushimira abantu bakoze ibikorwa bikomeye "ku mutekano cyangwa inyungu za Amerika".

Mu 2019, Perezida Trump uyu mudari yawuhaye umukinnyi wa Golf Tiger Woods, Rush Limbaugh umunyamakuru wa radiyo n'umunyamuziki utakiriho Elvis Presley.

Bill yatangaje ko nyuma yo gutera inteko kubashyigikiye Trump yaguyemo abantu batanu, atazigera yemera umudari yagenewe na Perezida

Presidential Medal of Freedom ni igihembo gihabwa umuntu wagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa muri Amerika







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND