RFL
Kigali

Umunyeshuri wo muri Kaminuza akurikiranyweho kwica ababyeyi be n'abavandimwe be nyuma yo kureba Filime y'ubwicanyi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:11/01/2021 15:59
0


Bivugwa kenshi ko kureba Filime z'ubwicanyi hari ibyo zigisha bamwe nko kwiga ubugome bityo ukaba nawe wabishyira mu bikorwa nk'uko umunyeshuri muri kaminuza yarebye Filime yitwa "Killing Eve" bikamuviramo kwica ababyeyi be n'abavandimwe be.



Simon Warunge ukomoka muri Kenya ukekwaho iki cyaha, yemereye polisi anatanga amakuru y'uburyo yateguye akanica abantu bane bo mu muryango we nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga. Simon Warunge w'imyaka 22 yabwiye polisi ko yakoresheje umutarimba (Fer à béton) akubita nyina, se, n'umuvandimwe we mbere yo kubatera icyuma.

Man kills son for not replying while hooked to gaming - The Economic Times

Nyuma yaho yahise ahunga ava iwabo i Kiambu, hanze gato y'umujyi wa Nairobi, ariko arashakishwa afatwa mu mpera z'icyumweru gishize. Simon yabwiye polisi ko ababyeyi be bari abagome kandi bamwangaga cyane nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru Star.

Uyu musore ukekwa avuga ko yageze ku kwica abe abifashijwe no kureba filime ya serie yo mu Bwongereza yitwa 'Killing Eve'. Bashiki be babiri barokotse ubwo bwicanyi bari bagiye ku ishuri. Nyina yari umuforomokazi mu by'indwara zo mu mutwe, naho se yari umuforomo muri Amerika akaba yari yaraje muri Kenya mu biruhuko bya Noheli.

Polisi yataye muri yombi n'umukobwa w'inshuti y'uyu muhungu, bombi bagejejwe mu rukiko mu gihe iperereza rikomeje.

Ivomo:BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND