RFL
Kigali

Bayise umubyeyi wabagobotse mu bihe by'amage! Amafaranga YouTube iha abantu iyakura he? Menya byinshi kuri uru rubuga

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:11/01/2021 14:52
4


Ni inkuru twasabwe na benshi bayita ko igoye kuyisesengura, gusa imibare ntibeshya kubyumva biroroshye. Benshi bibwira ko baba mu buzima bahitamo, gusa byagutangaza usanze hari umuntu runaka ukugenera uko ubaho. Ese ni nde? Artifial intelligence (AI) niyo muyobozi ikaba n’intwaro iyoboje icyuma benshi ku Isi.



Youtube ni urubuga nsangiza mashusho rwashinzwe mu mwaka wa 2005 gusa ruza kugurwa na Google mu mwaka wa 2006, magingo aya twarwita nka kimwe mu mashami ya Google akora neza kuko byibura ku mwaka ishobora kwinjiza ari hagati ya miliyali $10-15, gusa umwaka wa 2019 yinjije agera kuri miliyari $15 ari nabwo bavuga ko binjije menshi mu mwaka umwe. 

Wakwitwara ute uramutse ubyutse ugasanga ubutunzi bwawe cyangwa isoko y’imari yawe ushyiraho amakuru cyangwa amashusho ibitse mu mujyi wa California muri Silcon valley yahuye n’ibibazo? 

Youtube ni ikigo gishoboza abantu kubaho ariko kikabafasha kubaho kibikesha imbaraga zabo. Bivuze ko Youtube yunga mu ry’umunyarwanda wagize ati ”Icyo ubibye n’icyo usarura” n'ubwo yo ibafasha kubiba ndetse ikabafasha no gusarura.

Kuri iyi ngingo yo kwishyurwa na Youtube icyo bisobanuye nI uko yishyura abantu hagendewe ku mbaraga bakoresha mu gushimisha abantu bakaza kureba ibyo bakoze! Uti ese ibi bakoze bibyara amafaranga gute?

Amafaranga Youtube ihemba abantu ava mu bikorwa byabo ndetse n’uburyo byakunzwe cyane, ni ukuvuga Youtube yo icyo ikora ikorana n’abashoramali bashaka kwamamaza ibikorwa byabo bityo bakabyamamaza muri za video nziza zakozwe n’abantu runaka bari mu gace wa mushoramali ashaka kwamamazamo.

Iki gihe igikorwa ni uko niba wa musholamari urugero uri mu Bushinwa ashaka kwamamaza ibikorwa bye mu Rwanda binyuze kuri Youtube azaza areba video zikunzwe cyane n’abantu batuye mu Rwanda abe ariho anyuza ubutumwa bwe. Ibi ni ikigo cya Google kibikora hagendewe ku makuru abantu batanga iyo bari gunfungura ingurukana butumwa (Email).

Youtube ku rundi ruhande yakwitwa ko ikora nk’umukomisiyoneri hagati y’uwakoze amashusho yanyujijwemo ubutumwa ndetse n’ushaka kunyuza ubutumwa muri y’amashusho.

Ese byaba bikorwa gute ngo amashusho yanyujijwe kuri uru rubuga abyarire umuntu runaka inyungu?

Ubusanzwe Google nk’ikigo kigira uburwo bubiri gikoramo aribwo Adsence na Adds, ibi byose bikorwa binyuze muri konte abakiriya bafungura (Adsence account and Adds account). 

Ku mutu ushaka kuzajya akora ibikorwa byo kwamamarizwaho cyangwa akamamaza binyuze mu byo akora akoresha konti ya 'Adsence account' naho ushaka kwamamaza kuri Google akoresha 'Adds account' kuko niyo imufasha kwishyura nyuma bakamufasha kwamamaza ibyo ashaka ndetse nabo ashaka kubyamamamazaho n'aho baherereye, gusa ibi byose ni Google ibikora.

Ese Google yaba igabana n’abakora amashusho anyuzwamo ibyamamazwa kuri Youtube ku kigero kingana gute?

Ni ihurizo rigoye kumenya ngo Google itwara angana gute cyangwa iha angana gute abafatanyabikorwa bayo! Gusa tugendeye ku byo Google itangaza ivuga ko itanga akagera kuri 68% y'ayo yinjije. 

Aha kubyumva neza ni uko wafata urugero rw’ikigo cya Alibaba gishatse kwamamaza ibikorwa byacyo mu Rwanda noneho Google yo ikaza igasanga Youtube Channel y’InyaRwanda.com nayo yemeje ko ushaka gukorana nayo mu kwamamaza igahita ibyohereza ku muntu runaka uri kureba amashusho ari kuri uyu muyoboro wa Youtube (inyarwanda Tv).

Iki gihe ikizakorwa ni uko niba Alibaba yishyuye amafaranga angana na $10 mu butumwa banyujije kuri shene ya inyarwanda Tv, inyarwanda.com nyiri inyarwanda Tv izatwara agera kuri $6.8 naho Google nyiri Youtube itware agera kuri $3.2.

Ese kuki abantu benshi bishora mu mushinga wo gukoresha Youtube bagamije kubona amaronko ariko bikarangira batabigezeho?

Umuyobozi wa Youtube Madamu Susan Diane Wojcicki avuga ko imikorere ya Youtube bagerageje kuyoroshya ku buryo ukoresha Youtube abona menshi aruta ayo ikigo gitwara. Gusa biranagoye kumenya ngo Youtube yatwaye aya cyangwa ntabwo yayatwaye kuko bagenera abayikoresha.

Ibi bisobanuye ko kubona aya amafaranga ya Youtube bivunnye kandi bisaba gushishoza ndetse n’ubwenge bwinshi cyane kuko ntabwo ari akazi ko guhubukirwa. Bisaba kutarambirwa kandi ugahozaho ukora ibintu binyura abantu birangajwe imbere n’udushya. Ikindi ni uburwo benshi bibeshya ngo video runaka niba yarebwe n’ibihumbi runaka uyu muntu azabona amafaranga angana uku.

Ibi ntabwo aribyo, gusa imibare ifite agaciro ariko ku muntu uzi imikorere ya Youtube ikigira akamaro ni amasaha video yawe yarebwe kuko umuntu umwe ashobora kuba afite video ikarebwa n’ibihumbi 50 ariko ufite video yarebwe ibihumbi 25 ugasanga yamurushije kwinjiza amafaranga menshi. 

Ibi byose nibyo byerekana ko umubare w’abantu barebye video, utabareba ngo uhite umenya ko winjije menshi, ikindi ni uko ahantu abarebye video baherereye nabyo bigira akamaro kanini cyane.

Ese ni ryari umuntu atangira kwishyurwa na Youtube ye?

Ibintu by'ibanze Youtube isaba abantu bashaka gukorana nayo ni uko nibura umukiriya cyangwa nyiri Youtube channel aba afite abantu bakurikira ibikorwa bye umunsi ku wundi (Subscribes) bagera ku gihumbi n’amasaha nibura agera ku bihumbi 4 mu gihe kingana n’umwaka nyiri Youtube channel atangiye gukora, iyo ibi bituzuye ntabwo uba wemerewe gusaba kuba umufatanyabikorwa wa Youtube.  

Src: youtube.com, support.google.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwizera dieudonne 3 years ago
    Murakoze cyane ntago twari tubizi ubutaha muzatubwire noneho website
  • Mbabazi eulade3 years ago
    Ntago dusobanukiwe neza muzadusobanurire birambuye bishobotse muzanatubwire urutonde rwabinjiza menshi kuri youtube nuburyo bagenda bayinjizamo murakoze!!!
  • Ntakirutimana obed3 years ago
    Ese kugira ngo ubone channel waca muzihe nzira?
  • Niyitegeka isaac3 years ago
    ntukuri murakoze kundusobanturira





Inyarwanda BACKGROUND