RFL
Kigali

Umuganga wihariye wa Papa Francis yitabye Imana azize Coronavirus

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/01/2021 9:09
0


Umuganga wihariye wakurikiranaga hafi ubuzima bwa Papa Francis witwa Fabrizio Soccorsi yapfuye azize icyorezo cya Coronavirus yari amaranye iminsi micye.



Uyu mudogiteri Fabrizio Soccorsi yatangiye kwita ku buzima bwa Papa Francis mu mwaka wa 2015 ubwo Papa yamutoranyaga akamusimbuza undi mudogiteri witwa Patrizio Polisca ari nawe wari ukuriye ibijyanye n’ubuvuzi i Vatican.

Ikinyamakuru gikorera i Vatican cyitwa L’Osservatore Romano cyatangaje ko uyu muganga kabuhariwe wavuraga Papa Francis yitabye Imana nyuma y’iminsi micye arwaye Covid-19, akaba yapfiriye mu bitaro yari arwariyemo byitwa Rome’s Gemelli Hospital.

Dogiteri Fabrizio Soccorsi uretse kuba yari muganga wihariye wa Papa Francis aba bombi bari inshuti za hafi dore ko Papa ubwe ariwe wamwitoranirije amuvanye hanze ya Vatican ibintu bitajyaga bibaho kuko ubusanzwe ujya kuri uwo mwanya ni usanzwe abarizwa i Vatican.

Fabrizio Soccorsi nk’umuganga wa Papa Francis yakundaga kujyana mu ngendo nawe yaba ari izakure cyangwa hafi ntaho Papa yajyaga ngo amusige. Fabrizio akaba yarahoraga iruhande rwe kugira ngo igihe habaho ikibazo kijyanye n’ubuzima ahite amukurikirana byihuse.

Mu mwaka wa 2017 ubwo Dogiteri Fabrizio Soccorsi yapfushaga umwana we w’umukobwa Papa Francis yitabiriye umuhango wo gushyingura uwo mwana ndetse nyuma y’amezi 2 amaze gupfa Papa yasubiye aho yashyinguwe ahashyira indabo.

Uyu muganga kabuhariwe witabye Imana azize Corona Virus yize ibijyanye n’ubuganga byumwihariko ibijyanye no kubaga muri kaminuza ikomeye yi Roma yitwa La Sapienza University. Fabrizio Soccorsi apfuye yari amaze imyaka 6 ari umuganga wihariye wa Papa Francis.

Src:www.mirroruk.com,www.cnn.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND