RFL
Kigali

USA: Sam Rushimisha yasohoye indirimbo nshya 'Yesu muri njye' atangaza ko afite intego yo gukora cyane mu 2021-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/01/2021 16:14
1


Sam Rushimisha umuhanzi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi wa Dallas wo muri Texas, yihaye intego yo gukora cyane muri uyu mwaka wa 2021. Ibi yabitangaje ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya yise 'Yesu muri njye' yasohokanye n'amashusho yayo.



Ibyo wamenya ku muramyi Sam Rushimisha uri mu batanga icyizere cy'ejo heza


Sam Rushimisha yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bita Mirimba akurira mu Rwanda mu duce dutandukanye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ndetse yabaye no muri Kigali. Avuka mu muryango w’abana batanu, we akaba ari uwa kane. Mu 2010 ni bwo yanditse indirimbo ye ya mbere ariko atinda kuyishyira hanze. 

Rushimisha yinjiye mu muziki mu buryo bweruye ku itike y'umuhanzi Romulus Rushimisha wamamariye muri Rehoboth Ministries, bakorana indirimbo 'Shimwa Mwami'. Kugeza ubu Rushimisha amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo; Shimwa Mwami, Ntibikingora, Inshuti nyanshuti, Nayagaciro, Ubutunzi n'izindi.

Sam Rushimisha yabwiye InyaRwanda.com muri uyu mwaka wa 2021 afite intego yo gukora cyane bitandukanye n'uko yari asanzwe akora. Magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Yesu muri njye', ikaba ije ikorera mu ngata indirimbo 'Child of Bethlehem' ya Wayne Watson yasubiyemo bitewe n'uko ayikunda cyane. Ni indirimbo yasohoye mu mpera za 2020 mu kwifuriza abantu Noheli nziza.


Sam Rushimisha yihaye intego yo gukora cyane mu 2021

Ubwo yavugaga ku ndirimbo ye nshya 'Yesu muri njye', Sam Rushimisha yabwiye InyaRwanda.com ko ari indirimbo yo guhimbaza Imana. Ati "Yesu muri njye ni indirimbo yo guhimbaza Imana. Audio twafatikanyije na Cmertkey hanyuma Video Director ni abavandimwe banjye ari bo; Irakiza Patrick na Stephen Ziraje, amashusho atunganwa na Detonation_Cinema nanabashimira cyane".

Yavuze ko iyi ndirimbo ye yifuza ko yafasha abantu bose by'umwihariko abakunze kwisuzugura cyangwa kutizera ko bacunguwe na Yesu Kristo kubera ko batabasha kugera ku rwego rwo gutungana. Ati "Iyi ndirimbo nifuza ko yabafasha, hari abantu benshi bacunguwe n'amaraso ya Yesu Kristo ariko kubera ko batabasha gusingira cyangwa se kugera ku rwego nyarwo rwo gutungana, bikabatera kwisuzugura".

"Cyangwa se gushidikanya ko bacunguwe cyangwa se ko bakunzwe n'Imana. Ariko muri iyi ndirimbo ndakubwira ngo Yesu we yadukunze kuva kera tutaraba n'urusoro mu nda ya mama, iyi si atarayirema, rero ntutinye cyangwa ngo ushidikanye umugambi we ku buzima bwawe, ahubwo uhore umuteze amatwi kugira ngo ukore ubushake bwe. Muhabwe umugisha".


Sam Rushimisha na bamwe mu bagaragara mu mashusho y'indirimbo ye nshya

Rushimisha yasoje avuga imishinga afite mu 2021. Ati "Uyu mwaka mfite gukora cyane kugira ngo Umwami wacu Yesu agume kugaragarira muri njye nk'uko nabiririmbye muri ino ndirimbo ngo sinjye uriho ahubwo Yesu muri njye (Abagalatiya 2:20) "Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si njye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri njye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w'Imana wankunze akanyitangira". Yifurije abantu bose kuryoherwa n'iyi ndirimbo ye nshya.


Sam Rushimisha ni umunyempano utanga icyizere cy'ejo heza

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'YESU MURI NJYE' YA SAM RUSHIMISHA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rev Ruvugwa sebatwale 9 months ago
    Kwfurije idimbo shya





Inyarwanda BACKGROUND