RFL
Kigali

Karidinali Kambanda yunamiye Padiri Ubald amushimira gusana imitima no gufasha abantu kwiyunga n'Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/01/2021 14:18
0


Arkiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, uherutse kuzamurwa mu ntera na Papa Francis akagirwa Karidinali, yunamiye Padiri Ubald Rugirangoga uherutse kwitaba Imana azize uburwayi yari amaze iminsi itari micye yivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Inkuru y’urupfu rwa Padiri Ubald yatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Nyiricyubahiro Musenyeri Hakizimana Célestin Umushumba Mukuru wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro ryasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mutarama 2021. 

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Karidinali Kambanda Antoine yavuze ko Imana yarinze Padiri Ubald ikamurokora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imufiteho umugambi wo gusana imitima no gufasha abantu kwiyunga n'Imana. Yavuze ko Imana yamuhaye abantu ari nayo imwisubije, amusabira kuruhukira mu mahoro.

Yagize ati "Padiri Ubald Rugirangoga, Imana yamuduhaye yamwisubije none imwakire, aruhukire mu mahoro. Imana yamurokoye Jenoside yakorewe abatutsi imufitiye umugambi wo gusana imitima, gufasha abantu kwiyunga n'Imana, umuntu kwiyunga na we ubwe".


Karidinali Kambanda yasabiye Padiri Ubald kuruhukira mu mahoro


Padiri Ubald yitabye Imana azize uburwayi

IMANA IMWAKIRE MU BAYO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND