RFL
Kigali

Ni umunya-Africa kavukire wanahakuriye ahava afite imyaka 17, aherutse gusohora indirimbo, ni we mukire wa mbere ku Isi: Elon Musk ni muntu ki?

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:9/01/2021 17:51
2


Ubu ni we mutunzi wa mbere ku Isi. Bwana Elon Musk atunze asaga miliyari $188 aho ahigitse abarimo Jeff Bezos na Bill Gates. Bwana Musk ni umunya-Africa gusa bivugwa ko yaba afite ubwenegihugu butatu kuko avuka ku mubyeyi w’umunya-Canada (Nyina) n’umunya-Africa y'Epfo (Se) ndetse akaba afite n’ubwa Amerika. Ubu niwe mukire wa mbere ku Isi?.



Kuri uyu munsi wa none Elon Musk mwene Errol Musk w’umunya-Africa y'Epfo ni umugabo ufite imyaka 49 n’amezi asaga 7, akaba amaze gushaka abagore bagera kuri 3. Yabyabye abana 7. 

Ubu atunze miliyari zisaga $188.5 nk'uko Bloomberg index ibigaragaza ku rutonde rwayo rwo kuwa 6 Mutarama 2021. Urutonde rwasohotse kuwa 7 Mutarama 2021 rwasize afite angana na miliyari $195 bituma aba umukire wa mbere ku Isi magingo aya.

Uyu mugabo ubutunzi bwe bushingiye ahanini ku bigo bye bibiri aribyo Tesla na Space X n’ibindi bigiye biciriritse. Musk ni intiti ikaba ityoza mu bijyane n’isanzure dore ko kuri uyu munsi wa none ikigo cye Space X gikora ibiraka byo kohereza ibyogajuru mu isanzure kiri mu biri gutuma atumbagira mu butunzi.

Ubutunzi kuri Elon Musk ni ikintu gisa nk'igitangaje ariko akaba akunda gutebya, umunsi batangaza ko ariwe mukire wa mbere ku Isi, yahise atangaza ko biteye ubwoba. 

Elon Musk ni muntu iki?

             Elon Musk umukire wa mbere ku Isi (Jpg:Verge)

Elon Musk yavutse kuwa 28 Nyakanga 1971 bivuze ko uyu mwaka azuzuza imyaka 50. Yabyawe na Errol Musk w’umunya-Africa y'Epfo na Maye Musk w’umunya-Canada. Elon Musk yize amashuli abanza n'ayisumbuye mu gihugu cya Africa y'Epfo aza kuhava ku myaka 17 aho yahise ajya kwiga muri Canada ari naho nyina umubyara yari yaragiye gutura nyuma y'uko atandukanye na se.

Ubuhanga bwa Elon Musk bufite aho buturuka dore ko se umubyara yari inzobere (Engineer) muri Electromechanical engineering. Errol Musk ubyara Elon Musk kandi yabayeho umupilote ndetse n'umutwazi w’ubwato akora n’ibindi bintu bitandukanye bisaba ubuhanga. 

Igipimo cy’ubwenge 'Intelligent quotient' (IQ) Elon Musk afite kingana na 155 bivuze ko ari hasi y’ubwenge bwo ku rwego rwo hejuru kuko ababufite baba bafite IQ ingana na 160 kuzamura, gusa abantu bafite IQ iri hejuru y’ijana na mirongo ine (140) nabo baba ari abahanga ndetse banafata mu mutwe vuba.

Nyina yari umunyamideli wavukiye muri Canada gusa wakuriye muri Africa y'Epfo. Elon Musk afite abavandimwe babiri umwe w’umuhungu (Kimbal Musk) n’undi w’umukobwa (Tosca Musk). 

Kimbal Musk yahoze ari umufatanyabikorwa wa Elon Musk mu ntangiriro z’ubucuruzi bwa Elon Musk ndetse nawe magingo aya ni umushoralamali karahabutaka. Mushiki we ni umushoramali-kazi mu gisata cy'amafilime ndetse ni nyiri ikigo cya Passionflix.

                      Elon Musk na nyina w'imyaka 72

Ababyeyi ba Elon Musk batandukanye ahagana mu 1980, gusa Elon Musk we yakomeje kubana na Se muri Afrika y'Epfo. Ikintu Elon Musk avuga ko yicuza kurusha ibindi ni ukuba yarakomeje kubana na se igihe ababyeyi be bari bamaze gutandukana kuko avuga ko se yamukoreye ibintu bimeze nk’ihohotera ati ”Byari bibi cyane, ikintu cyose kibi utekereza yarakinkoreye”.

Ku myaka 17 Elon Musk amaze gutangira kwiga muri kaminuza yo muri Pretoria muri Afrika y'Epfo nta gihe kinini yahize kuko yahize amezi agera kuri atanu mu gihe yari ari gushaka uko yajya kwiga muri Canada.

Nyuma yaje kujya muri Canada muri kaminuza ya Queen's University aha naho ntabwo yaharangije kuko nyuma y’imyaka ibiri yahise ajya kwiga muri Amerika muri kaminuza ya “University of Pennsylvania”, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere ya kaminuza. Yigaga ubukungu n’ubugenge (economics and physics).

Ahagana mu 1995 yahise ajya gutura muri Califonia ari naho yahise ajya kwigira impamyabumenyi y’ikirenga muri kaminuza ya Stanford gusa. Aha yahize iminsi igera ku 2 kuko yahise ajya gushaka akazi nabwo ntiyanyurwa kuko yari afite inyota yo gushinga ikigo cy'ikoranabuhanga cye.

Ese intumbero y’ubucuruzi bwa Elon Musk yatangiye giheki?

                   Elon Musk akiri umwana 

Umunyarwanda yaragize ati ”Akaburiye mu isiza ntikaboneka mu isakara” ku ruhande rwa Musk ntabwo mu isiza kabuze ni nayo mpamvu mu isakara ahagaze neza nk’umukire wa mbere ku Isi mu 2021.

Ubwo Musk yari umwana yakundaga gusoma ndetse yanize program za mudasobwa mbere y'uko yuzuza imyaka 12 aho yari afite imyaka 10, kuri iki kigero cy’imyaka 12 ni bwo yagurishije program ya mudasobwa ku mafaranga $500 aha hari mu 1982, aya mafaranga ugereranije nayo turi gukoresha uyu mwaka yaba angana na $1,306.37 (Hafi Miliyoni n'igice y'amanyarwanda).

       Se wa Elon Musk na Elon Musk 

Bwana Musk yatangiye ikigo cy’ubucuruzi cya mbere yari yakise izina rya zip2 akaba yaragifatanyije na murumuna we Kimbel Musk na Greg Kouri aha hari mu 1995, ikaba yarakoraga ibijyanye no kubaka program za mudasobwa. 

Aha byari bigoye kuko nta mafaranga bari bafite. Bakodesheje ibiro bito byo gukoreramo ari naho Elon Musk yararaga kuko nta mafaranga yo gukodesha inzu yari afite. Ku bw'amahire murumuna we yaje kubona akazi muri New York Times, batangira kwisuganya uretse ko nyuma baje kubona abafatanyabikorwa.

Nyuma baje kugurisha iki kigo ahagana mu 1999 n’ikigo kitwa Compaq agera kuri miliyoni $307, Elon Musk yatwaye agera kuri Miliyoni $21.49 kuko yari afitemo imigabane ingana na 7%.

Nyuma yahise ashinga ikigo X.Com akoresheje miliyoni $10 kikaba cyari kimeze nka Banki ikorera kuri murandasi ndetse n’uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe Email. Iki kigo cyaje gukura gikorana na kompanyi yitwa Confinity kikajya gitanga ubufasha bwa serivise yitwa Paypal. Nyuma cyaje kugurwa n’ikigo cya Ebay ku mafaranga angana na miliyari $1.5.

Umugabane wa Musk wanganaga na miliyoni $165 ndetse iki gihe yahise ashinga ikindi kigo gikora ibijyane n’ubwikorezi bwo mu isanzure aricyo yise Space X, aha hari mu 2002. Mu 2004 yahise aba umwe mu bari bagize ikigo cya Tesla cyamamaye cyane mu gukora imodoka z'agatangaza.


Magingo aya, uyu mugabo ibigo bizwi ko ari ibye byakunze kumenyekana cyane ni bibiri ari byo Tesla na Space X, gusa afite n’ibindi byinshi abantu batakunze kumenya ari byo OpenAI, Neuralink na The Boring Company.

Ikindi kintu cyatije umurindi ubutunzi bw’uyu mugabo harimo imishinga yagiye ahuriramo n’ikigo cya NASA ndetse harimo n'iyo iki kigo cyananirwaga akayikora.  Mu 2018, Musk yagizwe umuyobozi wa 'Fellow of the royal society' uwo mwaka ni bwo Musk yari yagizwe na Forbes Magazine umuherwa wa 25 ku Isi.

Ni ayahe mahame Elon Musk agira avuga ko ariyo amuganisha ku ntsinzi?


Elon Musk ni umwe mu bakire b'abanyabirori ndetse akaba ari umuntu ukunda kuvuga ko ntako bisa nko gukora ikintu mu mwanya wacyo. Yakunze kwiga ariko akabivanga n’ishoramali. Mu magambo ye akunda kuvuga ati 'nta kiza ko guhora ugerageza' ndetse ati 'Guhozaho ni ingenzi cyane, ntukamanike amaboko mu gihe cyose utayamanikishijwe ku ngufu'. 

Mu 2020 yakoze indirimbo benshi baratungurwa, ni indirimbo yise 'Don't doubt  ur vibe', gusa iki gihe yatangaje ko gukora indirimbo nta gashya karimo kuko ubusanzwe akunda kuvanga imiziki kandi ko no kuririmba yabishobora.

Mu buzima bw’urukundo Elon Musk ni umuntu ki?

Elon Musk ni umugabo umaze gushaka abagore bagera kuri batatu: uwa mbere bahuriye muri kaminuza yo muri Canada yizemo mbere y'uko ajya kwiga muri America, “Justine Wilson”, wari umwanditsi w’ibitabo w’umunya-Canada bakaba barabyaranye abana 5 (Griffin Musk, Xavier Musk, Kai Musk, Saxon Musk na Damian Musk).

Uwa kabiri ni Talulah Riley wari umukinnyi w'amafilimi w’umwongereza babyaranye umwana umwe ariwe Saxon Musk, uwa gatatu ni Grimes akaba ari umunyamuziki w’umunya-Canada ndetse baherutse kwibaruka umwana w’umuhungu bahaye izina ritangaje rya "X Æ A-12".


Elon Musk n'umugore we Grimes uherutse kumubyarira umwana w'umuhungu 

Src: interestingengineering.com, wired.com, nytimes.com, businessinsider.com, observer.com..






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukantampaka kyrenie112@mail.com3 years ago
    Azibuke n'abakene
  • Kibwa2 3 years ago
    Imyaka 50 abana abagore batatu abana 7 nanjye ndaho ngo nzakira🤔🤔





Inyarwanda BACKGROUND