RFL
Kigali

Huye: Hafunguwe ku mugaragaro ivuriro 'Eden Medical Center', ishuri ry'imyuga n'isoko rya kijyambere-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/01/2021 16:16
0


Kuri uyu wa Kane tariki 07/01/2021 mu Karere ka Huye hafunguwe ivuriro ryitwa 'Eden Medical Center' ryubatswe n'itorero ryitwa Eden Temple International, rikaba ryarubatswe n'amafaranga y'amanyarwanda agera kuri Miliyoni 120.



Iri vuriro ni rimwe mu bikorwa remezo byafunguwe ku mugaragaro mu karere ka Huye, Mu Murenge wa Tumba, na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice. Iri vuriro 'Eden Medical Center' ryubatswe mu Kagali ka Cyarwa, ryuzuye ritwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 120. Iri vuriro rinavura abafite ubwisungane mu kwivuza nk'uko Akarere ka Huye kabitangaje gakoresheje urubuga rwa Twitter.


Muri Huye hafunguwe ibitaro Eden Medical Center 

Guverineri Kayitesi yafunguye kandi isoko rya kijyambere (selling point) ryubatswe n'Abafatanyabikorwa mu Kagali ka Cyimana. Iri soko ryuzuye ritwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 46, rikagira ibibanza 157. Buri kibanza gicururizwaho n'abantu 2. Yafunguye inyubako z'ishuri ry'imyuga (TVET RANGO) ryubatswe ku bufatanye n'Aba "Salesiens de Don Bosco.

Ishuri ry'IKIBONDO ryubatswe na APEC Ikibondo na ryo ryafunguwe na Guverineri Kayitesi. Ni ishuri ryigwamo n'abana 812, rikagira abakozi 40. Inyubako y'iri shuri igizwe n'ibyumba 10 ryuzuye ritwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 201.

Guverineri yashimye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu kubaka ibi bikorwa remezo byose, avuga ko ari umusanzu mwiza mu iterambere ry'abaturage n'iry'igihugu muri rusange. Abafatanyabikorwa na bo bashimiye Leta y'u Rwanda itanga amahirwe kuri bose.


Hafunguwe ku mugaragaro ibitaro Eden Medical Center

Iri shuri ryubatswe na Miliyoni 201 Frw

Iri shuri ry'imyuga naryo ryafunguwe ku mugaragaro

Hafunguwe ku mugaragaro isoko rya kijyambere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND