RFL
Kigali

Yves Rwagasore yasohoye indirimbo nshya 'Elohim' ihumuriza abantu muri ibi bihe bya Covid-19 - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/01/2021 10:03
0


Umuramyi Yves Rwagasore uzwi cyane mu itsinda The Power Ministry yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Elohim' ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu muri ibi bihe isi yugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus kimaze gutwara ubuzima bwa benshi abandi kikabagiraho ingaruka zikomeye.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Yves Rwagasore yasobanuye byinshi kuri iyi ndirimbo ye nshya, abwira abantu ko Imana yiteguye kubarwanirira na cyane ko itajya ikenera inkunga. Ati "Elohim ni izina ry'igiheburayo bivuga Imana irema. Ubutumwa ahanini bukubiye muri iyi ndirimbo ni ubutumwa bugaragaza gukomera kw'Imana, uburyo yo itajya ikenera inkunga iyo ariyo yose ahubwo yo icyo ikenera cyose irakirema.

Ni ubutumwa rero buhumuriza abantu bumve ko Imana yacu yihagije, idashakisha icyo gukora ahubwo yo irarema, ituremera ibisubizo by'ibibazo byacu, ibasha cyane gukora ibihambaye (ibiruta ibyo dusaba,...Ef 3:20). Ni indirimbo ihumuriza abantu, ibasubizamo imbaraga, muri ibi bihe benshi bibaza ibibazo byugarije isi, ariko ndabahumuriza Imana yacu ni umuremyi (Elohim) izaturemera ibisubizo gusa". 


Yves Rwagasore yahumurije abantu abinyujije mu ndirimbo

Ku bijyanye n'imishinga afite muri uyu mwaka wa 2021, yagize ati "Gahunda muri uyu mwaka wa 2021, ndakomeje gukora umurimo nahamagariwe wo kuramya Imana biciye mu ndirimbo, ndimo gukora kuri album vol 2 niyo indaje inshinga muri 2021 ndifuza ko wazarangira nayo irangiye byaba byiza tukayimurika, rero ni ugukomeza gukora cyane, kwiga cyane dukomeza gusangiza abantu ibihangano bishya ari nako umubiri wa Kristo ariryo Torero ryubakika rikanunguka".

Ati "Turizera neza ko hamwe n'Imana, izadushoboza ndetse n'abadushyigikira mu buryo bufatika bwose uyu murimo uzakomeza kujya mbere". Yasoje avuga ko indirimbo zose ashyira hanze ziri kuri Album ye nshya, zizajya zisohoka ziri kumwe n'amashusho yazo. Ati "Ikindi ni uko nifuza ko indirimbo zose zizajya zikurikiraho kuri iyi album nk'uko dutangiye umwaka tuzibagezaho zose zizaba ari mu buryo bw'amashusho (videos)".


REBA HANO INDIRIMBO 'ELOHIM' YA YVES RWAGASORE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND