RFL
Kigali

Bamenya mu burakari bwinshi yabajije Phil Peter ati: "Abantu bareba filime zanjye ni abarwayi bo mu mutwe?"

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:7/01/2021 13:17
0


Bamenya yarakaye atuka abantu bigira abahanga mu kunenga filime zikinwa muri iyi minsi. Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya abajijwe uburyo abantu bakomeje kunenga filime zo muri iyi minsi yarakaye ahita ababwira ko abantu badakwiriye kwigira abahanga ngo banenge ibyo batazi.




Isimbi Alliance uzwi nka Aliakuru yatangaje ko ari gutunganya filime izagurishwa hano mu Rwanda ikajya irebwa mu nzu nini zabugenewe nk'uko bisanzwe bikorwa kuri filime zo mu mahanga. Isimbi Allaince ati "Ndashaka ko Abanyarwanda bazajya bagana inzu zerekana filime bakareba inyarwanda".

Ni umushinga avuga yakuye ku byo abona abandi bateye imbere bakora aho filime ikorwa yarangira ikabanza gucuruzwa muri za 'Theatre center' nka Centenary house hamwe mu herekanirwa sinema mu Rwanda noneho ikazabona kugezwa no mu bitangazamakuru ariko yarabanje gucuruzwa.

Alliance Isimbi ati:”Niturangiza kuyigurisha tuzayishyira kuri za YouTube ariko tuzaba twamaze kuyicuruza mu buryo bugezweho’’. Akomeza avuga ko kubera isi n’u Rwanda bihanganye na Covid-19 ariyo mpamvu habayeho gukererwa kuyisohora kuko abantu batemerewe guhurira ahantu hamwe ari benshi ariko filime yararangiye.

Benimana Ramadhana umaze kwamamara nka Bamenya uri mu bari kuyobora iyo filime avuga ko ari filime irimo abasirimu ku buryo izakundwa cyane. Ati:’’Abantu bari basanzwe bavuga ngo nkina filime zimeze gutya rero harimo impinduka twongereyemo ibirungo ku buryo abafana muzareba ikintu kiza’’.

Ubunyamwuga muri filime nyarwanda burakemangwa

Bamenya asobanura ko igihe kijyana n’icyacyo ku buryo abantu banenga imyandikire ya filime zo muri iki kiragano bakunze kuvuga ko ziba zanditse zisondetse. Ati:’’Umuntu uvuga ko twandika nabi afite ikibazo cyo kutamenya igihe tugezemo agashaka kwihambira ku byamusize rero twe tujyana n’ibikenewe ku isoko’’. Yakomeje avuga ko buri gahugu kagira umuco wako. Ati:’’Bariya bantu baravanga ingoma za kera n’izubu’’.

Indirimbo y’umuhanzi Diplomate yagarutsweho mu kubaza Bamenya niba filime bakina zitamamazwa zigakundwa kandi zidashamaje

Nizeyimana Philbert uzwi na benshi ku izina rya Dj Phil Peter akaba umunyamakuru wa Isibo Tv ariko wubakiye izina rye ku Isango Star yakoreye kuva mu 2011 kugeza ayivuyeho akerekeza ku Isibo Tv. Yavutse ku ya 12 Ukuboza mu 1988. Mu 2014 yigeze gutahanira ibihembo bine birimo n’icyo kuba umunyamakuru mwiza mu myidagaduro. 

Mu kiganiro Sunday Choice Live yabajije Bamenya akoresheje indirimbo ya Diplomat agira ati:’’Aho si ya masaha ya kibarabaswa yamamazwa akagurwa cyane?’’ Aha yashakaga kubaza Bamenya niba filime bakina zitamamazwa cyane kandi zidakaze ariko zikarebwa.

Bamenya yabajije Phil Peter na M. Irene niba yaba yarigeze mu buzima bwe abaha 'link' ngo bamusheyaringire ariko barahakana. Ati:’’Nza hano ku isibo hari ikiganiro nabasabye?’’ Bose barahakanye bavuga ko aribo bamwishakiye kuko akunzwe. Bamenya mu gushiminagira filimi ze zikunzwe yararahiye arirenga avuga ko kuva filimi ye yatangira kugeza ubu nta muntu n'umwe aroherereza 'link' ngo ayigeze ku bandi.


Bamenya ashaka ko uyu mwaka uba uwo kubwizanya ukuri

Yakomeje avuga ko abantu bakunze ibyo akina kubera ko babikunze. Bamenya yageze aho arakara cyane akoresha ijambo rikakaye. Ati:’’Ushaka kuvuga ko abantu bareba filime zanjye 'ari abarwayi bo mu mutwe' ?(yakoresheje ijambo ritagikoreshwa ubu)’’.

Phil Peter na M.Irene basubije ko akoresheje ijambo ritakabaye rikoreshwa kuko rirakomeye. Murindahabi Irene yaratangaye avuga ko umuntu usetsa cyane iyo arakaye arakara nabi cyane bitewe n’ukuntu Bamenya yari ababajwe na Phil Peter wari uvuze ko filime ze zamamazwa cyane zigakundwa kandi zidashamaje. 

Bamenya ati:’’Ibi maze kubihaga reka mbabwize ukuri". Bamenya yakoresheje imigani myinshi ashaka gusobanurira abantu banenga fiilimi zo muri iki gihe ati:’’Amazi yarashotse ashobora kuba yararetse mu kanogo, baravomye bavoma ibirohwa none rero ni batuze igihe cyarabasize’’.

Bamenya yatangiye gukina asetsa abantu batabyumva none baremeye. Yifuza ko abantu bakwiriye kwishimira ibiri gukorwa muri iyi minsi kuko ibyo kunenga nta cyo byazageza ku ruganda rwa sinema mu Rwanda. Bamenya avuga ko uyu mwaka ari uwo kuvugisha ukuri uwo kubabaje akaba yakwyahura. 

Yagize ati:’’Mureke tuvugishe ukuri muri byose uzababara aziyahure!”. Yasoje avuga ko uyu mwaka ari ukuri. Bamenya ari mu batangije ibyo gukina asetsa kugeza n'ubwo yemera ko yigeze kwinyarira kugira ngo asetse abantu.


Phil Peter yabajije Bamenya ikibazo amusubizanya uburakari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND