RFL
Kigali

USA: Felix Muragwa wifuje kuva kera gukora indirimbo ze bwite yasohoye iya kabiri yise 'Uduhembure'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/01/2021 16:21
2


Felix Muragwa ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri yise 'Uduhembure' inagaragaza amashusho. Ni nyuma y'uko yifuje kuva kera gukora umuziki ku giti cye dore ko igihe kinini yakimaze aririmba muri korali.



Muragwa Felix ni umugabo w'umunyamulenge, ufite umugore umwe n'umwana umwe w’umuhungu. Abarizwa muri Amerika, ariko umuryango we uba mu Rwanda. Asengera mu rusengero rwitwa Church ni El-Shaddai international church. Kuririmba yabitangiye kera, anyura mu matsinda na Ministries zitandukanye ariko ubu yatangiye gukora ku giti cye. Avuga ko intego ye ari ukwamamaza ubutumwa bwiza ku Isi hose. 


Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Muragwa Felix yavuze ko yifuje kuva kera kuririmba ku giti cye, ubu akaba ashima Imana ko yageze ku ndoto ze. Ati "Amateka ni maremare ariko uko bimeze kose nagiye nifuza kenshi gukora indirimbo yanjye cyane ariko ntibyagenda bikunda ariko ubu ni bwo Imana inshohoreje isezerano ryo kuvuga ubutumwa bwiza mbinyujije mu ndirimbo".

Yavuze ko umuhanzi afatiraho icyitegererezo atavuga umwe kuko ari benshi, icyakora yatangaje ko uwo akunda kumva cyane ni Benjamin Dube. Yagize ati "Mu by'ukuri ntabwo navugango ni runaka ariko ni benshi cyane especially abaririmba Gospel Music ariko uwo nkunda kumva cyane ni Benjamin Dube". 


Kuri ubu Felix Muragwa yasohoye indirimbo yise Uduhembure, yanyujijemo ubutumwa buhumuriza abantu bacikiye intege mu rugendo rujya mu Ijuru. Ati "My new song yitwa 'Uduhembure', ubutumwa ni uko abantu bananijwe n'urugendo rujya mu ijuru rero ngasaba Imana ngo n'ubwo bimeze gutyo n'ubwo hari ubutayu mu mitima yacu ariko Imana iduhembuze imbaraga zayo".


Felix Muragwa yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri

REBA HANO INDIRIMBO 'UDUHEMBURE' YA FELIX MURAGWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • James 3 years ago
    Felix urakoze cyane gutangaza ubutumwa bwiza . Ndumva indirimbo zawe Ari nziza komerezaho Kandi uzagere Kure . Imana ibigufashemo
  • Rutiririza maguru billy3 years ago
    Komerezaho papa Mandi courage mungu akubariki.





Inyarwanda BACKGROUND