RFL
Kigali

Trusella, iguriro mpuzamahanga ry'abanyarwanda ryiyemeje guhindura isura y’ubucuruzi hifashishijwe interineti

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/01/2021 11:20
0


Uko ibihe biha ibindi, ni uko umuvuduko w’iterambere ry’isi ugenda wiyongera. Ibi bigaterwa ahanini n’ikoranabuhanga ryagutse ridasiba kuvumburwa uko bwije nuko bukeye. Kimwe mu byo ikoranabuhanga ryafashije, harimo korohereza abantu kubona serivisi zitandukanye mu buryo bworoshye, ndetse no guhererekanya amafaranga mu kanya nk'ako guhumbya.



Ni muri uru rwego ikigo cy’abanyarwanda gikora ibijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet (online shopping), Trusella, cyifashishije ikoranabuhanga maze gitangiza isoko mpuzamahanga ryo kuri internet trusella.com, aho abacuruzi bashobora gucururiza ibicuruzwa byabo ndetse n’abaguzi bakahahahira ibyo bifuza byose aho baba bari hose kandi ku giciro cyiza.

Ubuyobozi bwatangije ikigo Trusella, bwagaragarije abantu bose yaba ari abari mu gihugu cyangwa hanze yacyo ko iri soko rizabarohereza kubona ibicuruzwa bifuza bitabagoye kandi bikabageraho vuba badahenzwe.

Trusella.com ni urubuga buri wese aho yaba ari hose hirya no hino ku Isi ashobora guhahiraho ibicuruzwa bitandukanye bitewe n'ibyo yifuza kuko ibicuruzwa by’amoko yose, yaba imyambaro, inkweto, ibikapu, imitako, ibikoresho by’ikoranabuhanga, n’ibindi bitandukanye, bihaboneka. Akarusho ni uko icyo uguze ukigezwaho aho uri hose mu gihe gito cyane.


Hatangijwe isoko ryo kuri interineti 'Trusella' riri ku rwego mpuzamahanga aho abacuruzi bashobora gucururiza n'abaguzi bakahahahira

Binyuze mu bufatanye n'ibigo mpuzamahanga, iri soko rifasha abaguzi bari hirya no hino ku isi kandi bikabageraho byihuse kandi ku giciro kiza; by'umwihariko abacuruzi bahawe amahirwe yo kugeza ibicuruzwa byabo ku bakiliya babo mu buryo bworoshye, kuko ubu abakiliya bashobora kugura ibicuruzwa aho bari hose kandi igihe icyo ari cyo cyose, ibintu bifungura amarembo ku bakiliya bashya bityo inyungu bakura mu bucuruzi ikiyongera.

Undi mwihariko w’iri soko nk'uko ubuyobozi bwaryo bwabitangarije InyaRwanda.com, ni uko rifasha mu kurushaho kumunyekanisha ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, aho rifasha mu kubigeza ku isoko mpuzamahanga. Ubuyobozi bw'urubuga butangaza ko uru rubuga rwubatswe hibandwa cyane ku nyungu z’abaguzi n’abagura, ndetse bunakangurira abantu b’ingeri zose kurugana kuko rwizewe kandi rwihutisha ubucuruzi.

Uramutse ufite igitekerezo cyangwa inyunganizi ushoboro kunyura hano:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND