RFL
Kigali

Ingendo hagati y'uturere dutandukanye tw'igihugu no hagati y'uturere n'umujyi wa Kigali zirabujijwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/01/2021 5:17
1


Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu Mbere tariki 04 Mutarama 2021, yashyizeho ingamba nshya mu kwirinda Coronavirus. Muri izo ngamba harimo ivuga ko ingendo hagati y'uturere dutandukanye tw'igihugu no hagati y'uturere n'umujyi wa Kigali zibujijwe.



Mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira rya Covid-19, Inama y'Abaminisitiri yibukije abaturage bose ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo; gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Iyi nama yafashe kandi ingamba nshya ziyongera kuri izo tuvuze haruguru, zikaba zigomba kubahirizwa guhera tariki 05/01/2021 zikazongera kuvugururwa nyuma y'iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry'inzego z'ubuzima. 

Izo ngamba nshya ni izi zikurikira: Ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z'ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo. Ibikorwa byose by'abikorera harimo iby'ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n'amaduka bizajya bifunga saa kumi n'ebyiri za nimugoroba. 

Ingendo hagati y'uturere dutandukanye tw'igihugu no hagati y'uturere n'umujyi wa Kigali zirabujije, kereka ku mpamvu za serivisi z'ubuzima cyangwa izindi serivisi z'ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu turere twose ariko ntizitware abantu barenze babiri. Ba mukerarugendo b'imbere mu gihugu n'abavuye hanze bafite icyemezo cy'uko bipimishije Covid-19 bemerewe gukomeza ibikorwa byabo by'ubukerarugendo.

Ibikorwa by'inzego za Leta n'abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by'abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana. Amateraniro rusange harimo imihango y'ubukwe ikorerwa mu nsengero, kwiyakira n'inama (Meetings and Conferences) birabujijwe. 

Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z'imyidagaduro no kogera muri pisine birabujijwe. Icyakora abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo zombi kuri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije Covid-19. Umubare w'abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 15 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

Itangazo ry'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mvuyekure jean Bosco3 years ago
    Turashimira abayobozi bacu baduterereza





Inyarwanda BACKGROUND