RFL
Kigali

Skol irishimira ibikorwa yagezeho mu myaka 10 imaze ikorera mu Rwanda

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:31/12/2020 9:29
0


Uruganda rukora ibyo kunywa ruzwi ku izina rya Skol Brewery Ltd (SBL) rurishimira imyaka 10 ishize rukorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2010 rwenga inzoga yarwo ya mbere.



Kuva mu mwaka wa 2010 uruganda rwa Skol Brewery Ltd (SBL) rwatangira gukorera mu Rwanda rwatanze imigabane ingana na 51% ku rundi ruganda rwitwa Brasserie de Mille Collines (BMC). 

Kuva icyo gihe rwatangiye gusohora ibinyobwa bingana na 80,000hl buri mwaka, byiyongereyeho 35% ndetse n’ibinyobwa byasohokaga byiyongeraho 500,000hl mu mwaka wa 2019. Skol ikaba ifite intego yo kuzageza kuri miliyoni imwe buri mwaka mu mwaka itanu iri imbere.

Kugeza uyu munsi uruganda rwa Skol (SBL) rufite ubwoko 7 bw’ibinyobwa rugeza ku isoko ry'u Rwanda, rwasohoye kandi ikinyobwa cya SKOL Gatanu, Virunga Mist na Virunga Gold, Skol Panache, Skol Lager, Skol Select, Virunga Mineral Water hamwe na Virunga Sparkling Water.

Mu myaka 10 uruganda rwa Skol rumaze rukorera mu Rwanda rwagiye rukora ibinyobwa bitandukanye birimo ibisembuye ndetse n'ibidasembuye. 

Mu mwaka wa 2019 ubwo Guverinoma yu Rwanda yatoraga itegeko rya N0 17/2019 ryo kuwa 10/08/2019 rihagarika ikoreshwa rya plastic mu gihugu, Skol nk’uruganda rushyigikiye kubungabunga ibidukikije ndetse no kugendera ku mategeko ya leta  rwahisemo gushora imara mu gutunganya amazi meza kugeza ubu ari gusohoka.

Mu gihe uruganda rwa Skol (SBL) rumaze rukorera mu Rwanda rwaranzwe no guha abakiriya barwo ibinyobwa byujuje ubuziranenge. Skol kandi si ugutanga ibinyobwa byiza gusa ahubwo yahaye ibyishimo abakiriya bayigana babinyujije mu bikorwa byo kwamamaza birimo Skol World Cup Village, Skol New Year’s Village, Skol Lager Comedy Night ndetse na Gikundiro Promotion.

Skol Brewery Ltd yagiye ishyigikira ibikorwa biteza imbere amakipe y’amagare arimo SACA na Fly Cycling Club. Yakoranye kandi n’umushinga wa FXB Village mu rwego rwo kurwanya ubukene ndetse no gufasha imiryango itishoboye kubona uburyo bwo kujya yivuzamo.

Kuva mu mwaka wa 2012 uruganda rwa Skol rwagiye rutera inkunga ibikorwa byo gutwara amagare birimo Tour du Rwanda, Rwanda Cycling Cup. Skol kandi yatangiye gufasha ikipe ikina umupira w'amaguru yitwa Rayon Sport F.C guhera mu mwaka wa 2014 ndetse Skol yasinyanye amasezerano n’ikipe ya Arsenal F.C muri 2018.

Skol Brewery Ltd intego yayo si ukubona inyungu gusa ahubwo iharanira guha ibyishimo, n’ibinyobwa byujuje ubuziranenge abakiriya bayigana ndetse ishyigikira iterambere ry’abanyarwanda dore ko uru ruganda rwatanze akazi ku bantu benshi kuva aho rwatangiriye gukora. Ibyo byose Skol ibikora yubahiriza no kubungabunga ibidukikije nk'uko ikirangantego cyabo kibivuga ”Pleasure-People-Perfection”.

Uru ruganda rwagiye runahabwa ibihembo bitandukanye nko mu mwaka wa 2018 rwahawe igihembo cyitwa Best Taxpayer, Best Investor ndetse mu mwaka wa 2019 rwahawe icyitwa Top Taxpayer. Mu myaka 10 uruganda rwa Skol rumaze rukorera mu Rwanda rurishimira ibikorwa rwagezeho ndetse rurifuriza abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2021.


Uruganda rwa Skol rurishimira imyaka 10 rumaze rukorera mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND