RFL
Kigali

Mashami Vincent yemeza ko Ruboneka Jean Bosco wa APR FC ari uwo kwitega mu Mavubi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/12/2020 17:39
3


Nyuma yuko Ruboneka Jean ukinira APR FC ahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu 'Amavubi', Mashami Vincent utoza iyi kipe yashimangiye ko uyu mukinnyi ari uwo kwitega kubera impano itangaje yo gukina ruhago afite ndetse n'ubushake agaragaza.



Nyuma yo kwigaragaza mu mikino ya gicuti ndetse no mu mikino nyafurika APR FC yakinnye, akanagaragara mu mukino wa shampiyona iyi kipe y'ingabo z'igihugu iheruka gutsindamo Kiyovu Sports 1-0, byahaye amahirwe akomeye Ruboneka yo kwitabazwa n'umutoza Mashami Vincent mu mwiherero w'ikipe y'igihugu iri kwitegura CHAN 2021.

Nta gihe kirekire gishize uyu mukinnyi ageze muri APR FC, avuye muri AS Muhanga, ndetse akaba atanakina imikino myinshi muri iyi kipe kuko amaze gukina umukino umwe wa shampiyona, ariko akaba ari umwe mu bakinnyi bemeje umutoza Adil wa APR FC, ahita anamushakira umwanya wo gukina, yicaza Bukuru Christophe.

Aganira n'itangazamakuru, Mashami yatangaje ko uretse kuba ataranyuze mu makipe y'igihugu mato, haba mu batarengeje imyaka 17, 20 ndetse na 23, ari umukinnyi mwiza kandi ukora cyane abantu bagomba kwitega mu Mavubi.

Yagize ati"Ruboneka ni umukinnyi mwiza, ufite impano kandi ugaragaza umuhate no gukora cyane, abantu bakwiye kwitega mu Mavubi".

"Uretse kuba atarakiniye amakipe y'abakiri bato mu byiciro bitandukanye, gusa ni umukinnyi mwiza kandi witeguye gutanga umusaruro".

Ruboneka na bagenzi be mu Mavubi bakomeje imyitozo, bitegura CHAN 2021, aho bari mu mwiherero i Nyamata, bakaba bakorera imyitozo kuri Stade Amahoro i Remera, bakora ku manywa na nijoro.

Irushanwa rya CHAN 2021 rizatangira tariki ya 16 Mutarama 2021, rikazabera mu mijyi itandukanye y'igihugu cya Cmeroun.

Tariki ya 18 Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Uganda saa 20:00’ ku kibuga cyitwa "Stade de la Reunification Bepanda, ruzongera kugaruka mu kibuga tariki ya 22 Mutarama 2021 rukina na Maroc na bwo saa 17:00’ kuri Bepanda ni mu gihe umukino usoza itsinda Amavubi azacakirana na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 saa mbili ahitwa Limbe.

U Rwanda rumaze kwitabira CHAN inshuro enye gusa ntiruraryegukana na rimwe kuko kure rwageze ari muri 1/4 mu 2016, mu irushanwa rwari rwakiriye ariko rusezererwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yegukanye iki gikombe.

Ruboneka yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu Amavubi

Mashami yemeza ko Ruboneka ari uwo kwitega mu Mavubi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sylva3 years ago
    none umutoza ahise amuhemba kujya mu ikipe y'igihugu kubera imikino ibiri yakinne muri APR .nawe ubwawe umutoza ntabwo uri ku rwego rwo gutoza amavubi sinzi abaguhaye ako kazi pe bakakongeza iyo contrat mukomeze kutwicira ikipe tu
  • Ishimwe Emmanuel2 weeks ago
    Ruboneka afite impano idasanzwe amahirwe masa!!!!
  • Ishimwe Emmanuel2 weeks ago
    Ruboneka afite impano idasanzwe amahirwe masa!!!!





Inyarwanda BACKGROUND