RFL
Kigali

Abanyeshuri biga muri S.3 na S.6 bateguriwe 'Coaching & Mentoring' izabafasha kwitegura neza ibizamini bya Leta

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/12/2020 18:58
0


Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye (S.3) n'abiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye (S.6) kwitegura neza ibizamini bya Leta, ICT for All in All yabateguriye 'Coaching & Mentoring', akaba ari gahunda yo kwigisha abana no kubakurikirana mu buryo buhoraho.



Théoneste Uwayezu umuyobozi wa kompanyi yitwa ICT For All in All ikorera i Remera mu mujyi wa Kigali yabwiye InyaRwanda.com ko iyi gahunda bazayitangira tariki 11/01/2021 ikazarangira ibizamini bya leta nabyo birangiye, bakazibanda ku banyeshuri biga amasomo ya 'Science'. Nigahunda bateguye bitewe n'uko muri iki gihe isi yugarijwe na Covid-19, abana bize mu buryo budasanzwe kandi bugoye.

Uwayezu ati "Rero niba barize mu buryo budasanzwe kandi bakaba bagomba kuzakora ibizamini bya leta, bagomba no gutegurwa nyine mu bundi butyo budasanzwe kugira ngo tubashe kubafasha. Science, impamvu ari zo twibanzeho, nizo no mu buzima busanzwe atari ibi bibazo, zikunda kugora abana kandi urabona company yacu ni iy'ikoranabuhanga, turi aba scientific mu yandi magambo".


Uwayezu Theoneste Umuyobozi Mukuru wa ICT For All in All

Uwayezu Theoneste yavuze ko n'ibindi bakora muri ICT For All in All, ikoranabuhanga ari ryo ribibafashamo. Yavuze ko batekereje kuri aba banyeshuri bitegura ibizimani bya leta, gusa ngo n'undi wabagana mbere bamufasha. Ati "Twatekereje kuri aba bana bagiye gukora ibizamini bya leta n'ubwo wenda n'undi waza mu ba mbere akeneye ubwo bufasha, wenda akeneye kwitabwaho tutamwirukana, ariko turashaka kwibanda kuri aba ngaba".

Yavuze ko bazakira abana batarenze 20 (Abana 10 bo muri S.3 naho abandi 10 ni abo muri S.6). Yavuze ko umwana ari we uzajya ahitamo uburyo ashaka guhabwamo amasomo, hagati yo gufatira amasomo ku cyicaro cy'iyi kompanyi no kuyafata ari iwabo mu rugo. Yavuze ko bafite abarimu n'inzobere biteguye gufasha abanyeshuri igihe cyose bazajya babonekera.

Yagize ati "Umwana azajya atubwira ati 'ndabakeneye' yaba ashaka kuza aho dukorera ahaze tumufashe, yaba abishaka online tumuhe ubufasha. Kuko urabona hari nk'igihe umwana wenda ataha akabura umufasha, atashye bwije cyangwa atashye ananiwe, dufite uburyo butandukanye bw'ikoranabuhanga uwo mwana twazajya tumufashamo".

Yunzemo ati "Noneho muri weekend tugira igihe cy'umwihariko bakaza tukabaha summary y'ibyo banyuzemo mu cumweru cyose, kubakosora imyitozo twabahaye n'iyo ku ishuri babahaye ariko tukongeraho n'isaha yo kubigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga (Computer literacy), kandi tukagira n'ikindi kintu cy'umwihariko cyo kwigisha 'Computer Ethics' cyangwa 'Digital ethics, imyitwarire y'umwana mu isi y'ikoranabuhanga, icyo nacyo tukitaho cyane".

Yavuze ko icyo umwana asabwa icya mbere ari ukuboneka, ibindi bikaba bireba ababyeyi aho bagomba kubatangira ubushobozi kugira ngo n'abarimu babigisha babone ubushobozi. Twabibutsa ko iyi gahunda izatangira kuwa 11/01/2021. ikazarangra n'ibizamini bya leta birangiye.

Umucuruzi ashobora kujya kurangura i Dubai ntakenere umusemuzi, mu mezi 4 uba uvuga neza Icyongereza - Uwayezu

ICT For All in All mu zindi serivisi batanga banazwiho cyane ni ukwigisha abantu ururimi rw'Icyongereza. Baherutse kubwira InyaRwanda.com ko basanze ari ingirakamaro mu Isi ya none gufasha abantu bose babyifuza kwihugura mu rurimi rw'Icyongereza rufatwa nk'ururimi rw'ubucuruzi. Bavuze ko bigisha Icyongereza abanyeshuri baba bitegura ibizamini bya leta, abacuruzi, abayobozi, n'abandi, ku buryo mu gihe cy'amezi 4 uba umaze kucyimenya neza, by'akarusho ukaba waratinyutse kucyivugira mu ruhame.


Abanyeshuri bitegura ibizamini bya Leta bateguriwe amasomo azabafasha kwitegura neza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND