RFL
Kigali

Uko mbibona: Umwaka w'imikino udasanzwe amakipe yo mu Rwanda azagiramo igihombo kitigeze kibaho kubera COVID-19

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/12/2020 13:02
1


Ntabwo byari byarigeze bibaho mu mateka y'umupira w'amaguru mu Rwanda mu myaka 25 ishize, ko umukinnyi amara amezi arenga atanu adakoza umupira ku kirenge, ikipe yirya ikimara igatanga ibyo idafite, imiyoboro myinshi yagaburiraga amakipe igafungwa, akajagari no gukozwa hirya no hino ku makipe, byabaye bishya ariko bizagira ingaruka zitari nziza.



Kuva tariki ya 14 Werurwe 2020 ubwo mu Rwanda hagaragaraga umuntu wa mbere wanduye Coronavirus, kugeza magingo aya abayobozi b'amakipe, abakinnyi ndetse n'abafana bari mu gihirahiro bibaza niba ibihe bizasubira uko byari bimeze, umupira w'amaguru ugakinwa nta rwikekwe, abafana buzuye amasitade.

Ni ikibazo cyibazwa ariko igisubizo kikabura, kuko iyo bigeragejwe ngo basubize amakipe mu buzima bwo kubaho bitoza kandi banakina, icyorezo cya Coronavirus cyongera gukaza umurego.

Kuva muri Werurwe 2020, kugeza magingo aya amakipe atandukanye yari abayeho uruhare runini ari urw'abafana, abayeho mu buryo bwo gupfundika pfundika ngo arebe ko bucya ariko mu by'ukuri nta bushobozi afite.

Bimwe mu bihombo amakipe yo mu Rwanda azagira muri uyu mwaka w'imikino kubera COVID-19

1. Ubukene  ku makipe n'abakinnyi:

Ntabwo byoroheye amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda gutangira umwaka w'imikino wa 2020/21 nyuma y'amezi umunani yari ashize nta marushanwa akina kubera Coronavirus.

Aho amakipe yakuraga ubushobozi bwo kubaho, harafunzwe harimo abafana ku isonga babujijwe kujya ku bibuga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 ndetse na bamwe mu baterankunga bavanyemo akabo karenge.

Kubaho bihenze mu gutegura umwaka w'imikino wa 2020/21, harimo no gupimisha abakinnyi kenshi gashoboka mu rwego rwo guhangana na Coronavirus, byasabye amakipe gutanga amafaranga menshi.

Ibi byakuruye ubukene ku makipe n'ubundi yari abayeho bidashimishije, kuko guhemba abakinnyi, kubaha amafaranga baguzwe ya Recruitments, byabaye ikibazo kuko kugeza n'ubu abakinnyi benshi mu makipe atandukanye batarayahabwa yose.

Gufungira umuriro n'amazi abafana kuza ku bibuga, ndetse kugenda kwa bamwe mu baterankunga kubera COVID-19, byatumye amakipe akora ibishoboka byose atanga n'ibyo adafite kugira ngo asigasire ubusugire bw'izina ry'ikipe yabo, ariko mu by'ukuri ntaho akura.

Uretse kudahemberwa igihe no kudahabwa amafaranga baguzwe, Abakinnyi ntibabona amagambo asobanura uyu mwaka w'imikino kuko bamaze amezi arenga atanu batazi uko umushahara umera kandi bari batunzwe no gukina bagahembwa.

Kuri ubu abayobozi b'amakipe atandukanye bavuga ko bashobora kongera guhagarika amasezerano y'abakinnyi kubera ko batahembwa badakora. Uyu mwaka winjiye mu mateka y'umupira w'amaguru mu Rwanda kuko bitari byarigeze bibaho mu myaka 25 ishize.

Uyu mwaka w'imikino umaze gukinwa imikino itatu gusa, uzarangira amakipe amwe atagishoboye kubonera ibyangombwa abakinnyi bayo mu gihe abafana bakomeje gukumirwa ku bibuga, kandi amakipe asohora amafaranga menshi mu kwita ku bakinnyi bayo umunsi ku munsi.

2. Umusaruro mubi w'abakinnyi

Nyuma yo kumara igihe kirekire abakinnyi batitoza ndetse batanakina amarushanwa, kugaruka mu kibuga ngo batange umusaruro mwiza ku rwego rushimishije biragoye cyane.

Amakipe menshi azagorwa cyane n'imikino itandatu ya mbere ya shampiyona kugira ngo agaruke mu murongo mwiza wo guhangana, ibi bizagira ingaruka mbi ku ntego z'amakipe yari yihaye kugeraho ubwo shampiyona izaba isojwe.

3. Akajagari no kutamenya aho amakipe ahagaze

Gutangira shampiyona amakipe amwe akina andi adakina, nyuma y'imikino itatu gusa igahagarikwa, biteza akajagari mu makipe, ku buryo atamenya igikwiye cyo gukorwa.

Minisiteri ya Siporo iherutse gufata umwanzuro wo gusubika shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ndetse inahagarika imyitozo y'amakipe, kubera ko amakipe atarimo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Amakipe yatangaje ko abakinnyi bagiye gupimwa COVID-19 UBUNDI bagasubira mu ngo zabo. 

Ibi bizakurura umwiryane hagati y'amakipe n'abakinnyi, ndetse n'umusaruro wabo uzasubira ku rwego rwo hasi.

Birashoboka ko ku mpera za shampiyona imanza Abakinnyi bazaba barega amakipe kubambura zizaba ari nyinshi, kubera ubukene amakipe afite ndetse no gukozwa hirya no hino bya buri kanya.

Marines FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona mu mikino itatu

Rayon Sports na Rutsiro FC zakinnye umunsi wa mbere gusa zihita zijya mu kato ka COVID-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NYABYENDAJOSEPHINE3 years ago
    APER





Inyarwanda BACKGROUND