Kuri iki gicamunsi tariki 9 Ukuboza 2020, ni bwo ubuyobozi bw'ikipe ya Nyanza FC bwasinyishije umutoza Hakizimana Jean Baptiste wanyuze muri Mukura n'Amagaju FC ari umutoza wungirije.
Mu kiganiro
yagiranye n'itangazamakuru nyuma yo gusinya, yatangaje imigabo n'imigambi azanye
muri iyi kipe ya Nyanza FC ndetse n'amasezerano ye uko ateye. Yagize ati "Nsinye
amasezerano y'imyaka ibiri amasezerano azibanda ku kwita ku bakinnyi bavuka
hano i Nyanza, ndetse no gukina umupira ufite intego ku buryo duhita tubona
intsinzi."
Hakizimana Jean Baptiste yasinye imyaka ibiri muri Nyanza FC
Abajijwe
kubyo ubuyobozi bwa Nyanza FC bwamusabye, yavuze ko atari byinshi ariko harimo kimwe gikomeye. Yagize ati "Nasabwe kureba abana bose bakinira umupira w'amaguru mu bice bitandukanye
by'aka karere, nkabahuriza hamwe bakazahagararira Nyanza FC kandi neza. Iyo
ukina umupira uba ugira ngo utsinde iyo utsinda rero uba uwa mbere bivuze ko no
kwitwara neza mu cyiciro cya kabiri biri mu ntego zacu.”
Umuyobozi wa Hotel Lenima akaba n'umuterankunga w'ikipe
Abatoza
bungirije ndetse n'abandi bazafatanya gutoza iyi kipe bazamenyekana mu mpera
z'iki cyumweru mu gihe abatoza bungirije bazishakirwa n'umutoza muruku. Hakizimana Jean Baptiste yavukiye mu karere ka Kicukiro, akinira amakipe y'abato y'i Gikondo, akinira As
Kigali ahava yerekeza muri Kaminuza y'u Rwanda akajya akina ndetse aniga,
byatumye nyuma agurwa na Mukura ahava yerekeza mu Amagaju FC ari naho yatangiriye
umwuga w'ubutoza.
TANGA IGITECYEREZO