RFL
Kigali

Kiyovu Sport inyagiye Mukura mu mukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona, Rayon Sports itungurwa na Rutsiro Fc

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/12/2020 15:26
1

Kuri uyu wa Gatanu tariki 04/12/2020 kuri sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye habereye umukino wahuje ikipe ya Mukuru Victory Sport na Kiyovu Sports. Ni umukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona ku makipe yombi, ukaba warangiye ari igitego kimwe cya Mukura yakiriye uyu mukino kuri bitatu bya Kiyovu.



Ku rundi ruhande, mu mukino wabereye i Rubavu kuri Stade Umuganda, ikipe ya Rutsiro Fc yatunguranye isoza igice cya mbere iyoboye umukino n'igitego kimwe ku busa bwa Rayon Sports. Gusa mu gice cya kabiri, Rayon Sports yahise yishyura, umukino urangira ari igitego 1:1, ibisobanuye ko buri kipe itahanye inora rimwe. Twabibutsa ko Rutsiro Fc izamutse uyu mwaka mu cyiciro cya mbere.

REBA UKO UMUKINO WA MUKURA VICTORY SPORT NA KIYOVU SPORTS WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

90+3' Umukino urarangiye hagati y'ikipe ya Mukura yari yakiriye ikipe Kiyovu Sports birangiye ari ibigo 3-1. Ikipe ya Mukura itangiye umunsi wa mbere w'umukino itsindwa.

90' Bongeyeho iminota 3 y'inyongera, biracyari ibitego 3-1

85' Kiyovu yabonye uburyo bwiza ariko umupira Babuwa awuteye ujya hanze

81' Umukino wasubiye hasi ubona ko Kiyovu Sports yizeye kwegukana intsinzi

79' Goallllll Mukura yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Duhayindavyi Gael kuri penariti ateye neza cyane.

77' Gusimbuza ku ruhande rwa Mukura, Senzira Mansour asimbuye Mutijima Janvier, Uwihoreye Jean Paul asimbura Ramadhan

75' Kufura ya Mukura yari iri ahantu heza ariko Ramadhan awuteye uca hejuru y'izamu.

70' Goalllllll igitego cya 3 cya Kiyovu Sports gitsinzwe na Serumogo Ally ku burangare bwa Iragire Saidi unaniwe kwirukanka kuri Serumogo birangira ateye umupira mu maguru y'umuzamu igitego cya gatatu kiba kiranditswe.

68' Gusimbuza ku ruhande rwa Mukura, Gael asimbuye Lucky Emmanuel byari byagoye bivuze ko Nyaragabo ahita ajya ku busatirizi bwa Mukura.

66' Umukino ntabwo wari uri kumara umunota udahagaze kubera amakosa ari kubera mu kibuga hagati.

65' Babuwa yagonganye na Saidi aryama hasi umukino urahagarara

60' Umutoza wa Kiyovu Sports ndetse n'uwa Mukura bose nta n'umwe wari wicaye

55' Amakipe yombi yari ari gukinira mu kibuga hagati byatumye umukino usubira hasi.

50' Lucky Emmanuel wabonye imipira myinshi yakabyaje umusaruro ariko yatinye uburebure bwa Kimenyi.

48' Mukura yazanye impinduka ishaka kwishyura ariko abakinnyi batsinda bakomeza kugorwa n'ubwugarizi bwa Kiyovu Sport, bimwe mu bibazo Mukura yahuye nabyo harimo abakinnyi b'abanyamahanga batari bafite Visa kandi bitabemereraga gukina, byatumye abakinnyi bakomeye batitabazwa muri uyu mukino.

45' Igice cya kabiri cy'umukino wahuje Mukura Victory Sports na Kiyovu Sports kiratangiye ubu ikipe ya Kiyovu Sport ni yo ifite umupira.

UKO IGICE CYA MBERE CY'UMUKINO WA MUKURA VS KIYOVU CYAGENZE

45' Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2 bya Kiyovu Sports ku busa bwa Mukura yakiriye umukino.

45' Goalllll igitego cya 2 gitsinzwe na Abed kuri Pase nziza itanzwe na Babuwa Samson hanyuma Abed abeshya umuzamu ko agiye gupasa ariko umupira ahita awushyira mu nshundura.

41' Goallll igitego cya mbere cya Kiyovu Sports gitsinzwe Dusingizimana wateye kufura umuzamu awukozeho wijyanamo.

36' Gusimbuza kwa mbere Benjamin wa Kiyovu Sports avuyemo kubera akabazo k'imvune asimburwa na Mugenzi Cedrick

Uyu mukino utigeze ugaragaraho umusifuzi wa 4 gusimbuza biraza gusaba kwirwanaho.

30' Kiyovu Sports yabonye Kufura ariko bayitera mu rukuta umupira urarenga

27' Mukura yongeye ihusha igitego Lucky Emmanuel ateye umupira hanze yari asigaranya n'umuzamu wenyine

31' Karekezi Olivier ntabwo yumvaga ibintu Kiyovu Sports yari irimo gukina.

25' Mukura yahushije igitego cyari cyabazwe Nyarugabo ateye umupira asanga Kimenyi yaryamye kare umupira urenzwa na Ngando Omar

22' Kufura ya Kiyovu yatewe na Abed ariko umupira awurenza izamu abakinnyi nka Babuwa Samson, Kimenyi Yves barabyibushye ku buryo bugaragara.

14' Mukura yabonye uburyo bwa mbere umupira wari uzamuwe na Eric awukata werekeza mu izamu Kimenyi awukozeho uramucika habura umuntu usongamo.

11' Kiyovu Sports yari ibonye uburyo bwa mbere bwiza ariko umupira bateye umuzamu awukuramo.

7' Ubusa ku busa ku makipe yombi gusa ubona ko ikipe ya Kiyovu Sports iri kurusha ikipe yasuwe. Kimenyi Yves ari gukina umukino we wa mbere w'irushanwa ari na we kapiteni w'ikipe ya Kiyovu Sports.

1' Umukino uratangiye ukaba utangijwe n'ikipe ya Kiyovu Sports. Umukino wacyerereweho iminota igera kuri 6 byaturutse ku byangombwa bituzuye ku ruhande rwa Mukura Victory Sport.

Isaha z'umukino zageze ariko amakipe ntarajya mu kibuga kubera ikibazo cy'ibyangongwa cyagonze ikipe ya Mukura

Abakinnyi babanjemo

Mukura: Twagirumukiza Clement, mutijima Janvier, Ngirimana Alex, Mahoro Fidel, Niyonkuru Ramadan, Nyarugabo Moise, Tuyishimire Eric, Oli Qacque, Nshimiyimana Marc Govin, Kofi Vincent Adams, Lucky Emmanuel.

Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumogo Omar, Dusingizamana Girbert, Mutangana Derick, Habamahoro Vincent, Ngandu Omar, Gislen Almer, Ngendahimana Eric Babuwa Samson, Bigirimana Abed na Tuyishime Benjamin.

Umukino wa Mukura na Kiyovu Sports wabereye i Huye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ZaChee1 month ago
    Nikomeze of us him is he kabobs


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND