RFL
Kigali

Ibintu 4 byo kwitega mu gitaramo cyo kumurika Album ya nyakwigendea Dj Miller kiba kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:4/12/2020 14:39
2


Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 4/12/2020 saa mbiri z'ijoro nibwo haba igitaramo cyo kumurika Album launch ya Nyakwigendera Virgil Karuranga (DJ Miller). Iki gitaramo kiraza kubera kuri Youtube channel ya Nyakwigendera Dj Miller witabye Imana kuwa 05 Mata 2020 azize uburwayi.



Mu gihe habura amasaba make ngo habe igitaramo cyo kumurika Album nyakwigendera Dj Miller yasize akoze, twabateguriye ibintu byo kwitega muri iki gitaramo.

ABANTU B'IBYAMAMARE BAKORANYE NA DJ MILLER


Bamwe mu bahanzi batumiwe muri iki gitaramo ni abahanzi bafite izina rikomeye mu gihugu kandi bafite n'abafana batari bake ndetse bibanze ku bahanzi bagiye bakorana na nyakwigendera Dj Miller barimo nka Riderman, Uncle Austin, Mike Kayihura, Jazmine, Peace Jolis, Passy Kizito, Saxon, Kivumbi King, Rita Angel Kagaju ndetse na Band imaze kumenyekana cyane mu Rwanda, Symphony Band.

2. UBURYOHE BYUMUZIKI

Bitewe n'umubare munini w'aba Dj bari buze kuba bavangavanga umuziki, biratanga ikizere ko umuziki ushobora kuza kuryoha kuko haraza kuba harimo aba Dj barenga bane (4) kandi b'ibyamamare mu Rwanda aribo; Dj Pius, Dj Toxxyk, Dj Marnaud na Dj Julzz. Aba bose n'ubusanzwe barakunzwe cyane mu kuvanga imiziki, bakaba bashobora kuza kugaragaza imbaraga zabo nyinshi iri joro mu gitaramo cya nyakwigendera Dj Miller.

3. AMARANGAMUTIMA MENSHI

Bitewe n'uko nyiri Album Launch ari we Nyakwigendera Dj Miller adahari (Akomeze kuruhukira mu mahoro), bishobora kuza kugora bamwe mu bamukundaga cyane yaba abahanzi, abafana, cyangwa abo mu muryango we bakagaragaza amaranga mutima menshi mu gihe igitaramo kiri buze kuba kiri kuba.

4. GUHA ICYUBAHIRO DJ MILLER

Mu gihe igitaramo kiri buze kuba kirimo kuba hashobora kuza gufatwa umwanya wo kwibuka nyakwigendera Dj Miller yaba hagati mu gitaramo, cyangwa se kirimo kurangira cyangwa kigitangira, mu rwego rwo kumwibuka no kumuha icyubahiro.


Mu kanya haraba igitaramo cyo kumurika Album Dj Miller yasize akoze








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patrick3 years ago
    imana izaguhembere ibyo wakoze inabihembere abana bawe!
  • Patrick3 years ago
    RIP Dj Miller





Inyarwanda BACKGROUND