Umuziki wo mu Karere uhagaze neza mu bihugu bimwe na bimwe, uko bwije n'uko bukeye muzika igenda ikura inakuza abahanzi bakamamara ku rwego mpuzamahanga, gusa umuziki wo mu gihugu cy'u Burundi usanga utarenga umutaru ugereranije n’ibindi bihugu.
Mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi umuziki wumvikana
hanze yaho akenshi uba wakozwe n’abahanzi 4; Big Fizzo, Kidumu, Sat-B na Natacha. Iyo witegereje neza abandi bahanzi ntibarenga umutaru. Gusa na none muri iyi minsi Big Fizzo ari
kumvikana gacye cyane ugereranije n’umuvuduko
yari ariho mu myaka yatambutse.
Natacha ni umuhanzikazi w’Umurundi ugerageza kwagura muzika yaho agakorana n’abahazi bakomeye barimo, Fally Ipupa, Sheebah Karungi n’abandi batandukanye. Ni umuhanzikazi kandi Nyakwigendera Pierre Nkurunziza wabaye Perezida w'u Burundi, yahaye igihembo nk’umuhanzi w’ikitegererezo ubwo yamuhaga Miliyoni n’igice y’Amarundi.
Mu minsi yashize uyu muhanzikazi yanyarukiye ku rukuta
rwe rwa Instagram yerekana ifoto ari ku kibuga cy’Indege agaragaza ko agiye mu gihugu
cya Kenya. Amagambo yayiherekeje yemezaga impamvu Burundi idatera imbere ari uko
nta bandi bahanzi bashoboye umuziki nkawe.
Natacha yagize ati: “Iyaba twari dufite ba Natacha nka
10 mu gihugu cyacu b’abaririmbyi. Nta gihugu cyajya imbere yacu mu muziki.” Abamukurikira berekanye ko ibyo avuga
ari ukuri ko haba hakenewe abandi bakora muzika bameze nkawe bagerageza kwagura
muzika n'ubwo abandi bamushinja kudakora.
Umwe yagize
ati : "Naho mwari kuba 3
igihugu cyagera kure ariko nibyo ukora turabishima tera imbere”. Undi nawe yungamo ati: “Mu gihugu cyacu dufite Natasha umwe w'umuririmvyi ariko
yarazimye sinzi iyo abarizwa”.
TANGA IGITECYEREZO