RFL
Kigali

Ibyihariye ku mukobwa ufite amaguru maremare ku isi n'umugwa mu ntege ugorwa no kubona ijipo n'ipantalo bimukwira-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/12/2020 14:15
0


Ni kenshi cyane usanga hari umuntu uvuka akagira igikuriro kidasanzwe, ashobora kubyibuha bikabije, kunanuka, kuba mugufi bitangaje cyangwa se akagira ibice bimwe biba bitangaje nko kuri Maci Currin w'igitsinagore, wisanze afite amaguru maremare ku isi.



Maci Currin w'imyaka 17 y'amavuko akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), uyu mukobwa yamaze kwinjira mu gitabo cya Guinness World Records 2021 nyuma yo kwemezwa ko ari we mu ntuntu w’igitsinagore ufite amaguru maremare ku isi. Amaguru ya Maci areshya na metero imwe n'igice z'uburebure, igitangaje kandi amaguru ye ntabwo areshya kuko, ukuguru kwe kw'ibumoso gupima cm 135,267, naho ukuguru kwe kw'iburyo gupima cm 134,3.

woman with longest legs lying on a chair and being measured

Maci Currin

Maci, yashakaga kujya inyuma y'iyi nyandiko ya Guinness World Rcords, kugira ngo ashishikarize abantu barebare bose kwakira uburebure bwabo no kudaterwa ipfunwe nabyo ahubwo bakabibona nk’impano. Maci ati “Nizera ko abagore barebare bashobora kubona ko uburebure ari impano kandi ko udakwiye guterwa isoni no kuba muremure, ugomba kubyakira neza’.

Woman, 29, had world's second longest pair of legs - and loves showing them  off - World News - Mirror Online

Rentsenkhorloo

Rentsenkhorloo Bud w’imyaka 29, bivugwa ko ari umugore wa kabiri ufite amaguru maremare ariko we yanze ko yakwandikwa mu gitabo cya Guinness World Record. Rentsenkhorloo aba muri Amerika ariko akomoka muri Mongoliya. 

Kubona imyambaro imukwira harimo Ijipo cyangwa ipantalo biragorana cyane, avuga ko yaterwaga ipfunwe no kugira amaguru maremare. Kugira amaguru maremare ubu arabyakira neza avuga ko kuba muremure ari 'byiza'.

Rentsenkhorloo ati: "Nkiri muto, numvaga meze nabi kubera uburebure bwanjye. Abantu bamwe batumye numva ntamerwa neza, ariko muri iki gihe bisa nk'aho mbona bidasanzwe, niyo mpamvu numva meze neza. Mu myaka 15 ishize, njye natangiye gukunda uburebure bwanjye kandi rwose nishimiye umubiri wanjye ndetse n'amaguru maremare".

girl-with-the-longest-legs-on-lounging-chair-horizontal

Maci

A Mongolian Girl Now Has the World's Second-Longest Pair of Legs – Fresh  LifeStyle

Rentsenkhorloo Bud






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND