RFL
Kigali

Israel Mbonyi yizihiye abateye inkunga 'Twende Jerusalem' Amb. Adam wa Israel amuvugaho amagambo akomeye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/12/2020 11:23
0


Ku mugoroba w'uyu Gatatu tariki 02/12/2020 Israel Mbonyi yataramiye abafatanyabikorwa ba Ambasade ya Israel mu Rwanda bateye inkunga gahunda yayo ya 'TwendeJerusalem' mu birori by'abantu bacye byabereye muri Kigali Serena kuva saa Moya n'igice z'umugoroba kugeza saa Tatu z'ijoro.



Muri ibi birori, Amb. Ron Adam uhagarariye Israel mu Rwanda yavuze amagambo akomeye kuri Israel Mbonyi batangiranye muri gahunda yiswe 'Twende Jerusalem' igamije gutyaza umubano w'abaturage b'u Rwanda n'aba Israel. Bamwe mu bitabiriye ibi birori b'amazina azwi mu Rwanda harimo; Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, Eric Kabera uyobora Kwetu Films Institute, umunyamakuru David Bayingana, Theo Gakire n'umugore we Umutoniwase Belinda witabiriye Miss Rwanda 2017, n'abandi.


Israel Mbonyi hamwe na Amb. Ron Adam uhagarariye Israel mu Rwanda

Ibi birori byabaye nyuma y'uko tariki 6/11/2020 hatangajwe ku mugaragaro ko Israel Mbonyi ari we muhanzi nyarwanda wa mbere utangiranye n'iyi gahunda ya 'Twende Jerusalem'. Byitabiriwe n'abafatanyabikorwa ba 'Twende Jerusalem' gahunda nshya ya Ambasade ya Israel mu Rwanda, barimo; Gotell, StudyLink, n'abandi. Byateguwe mu rwego rwo gusangira ku meza n'abafanyabikorwa b'iyi gahunda nshya yitezweho kuzamura umubano n'ubukerarugendo hagati y'ibihugu byombi.

Muri ibi birori byabimburiye ibikorwa by'imyidagaduro mu Rwanda nyuma y'amezi 8 byari bimaze bihagaritswe mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, Israel Mbonyi yeretswe urukundo rwinshi n'ababyitabiriye, bafatanya guhimbaza Imana mu ndirimbo ze yasohoye mu bihe bitandukanye zigatumbagiza izina rye. Yaririmbye indirimbo ze zinyuranye mu gihe kingana n'isaha imwe yamaze kuri stage, zirimo; 'Indahiro' yakoranye na Aime Uwimana, 'Ibihe', 'Sinzibagirwa', 'Hari ubuzima', n'izindi.

Uyu muhanzi waririmbye ari wenyine atari kumwe n'abaririmbyi be uretse gusa abacuranzi, yishimiwe bikomeye muri izi ndirimbo zose yaririmbye biba akarusho ageze ku ndirimbo 'Urwandiko' aherutse gusohora dore ko benshi bamusabye kuyisubiramo. Amb. Ron Adam uhagarariye Israel mu Rwanda ari mu bishimiye cyane uyu muhanzi dore ko yahagurutse agatambira Imana bigatinda arambuye amaboko. 


Israel Mbonyi yataramiye abateye inkunga 'TwendeJerusalem' barizihirwa cyane

Amb. Ron Adam mu ijambo ry'iminota itarenga itanu yavugiye muri ibi birori, yatangaje ko impamvu bahisemo gutangirana na Israel Mbonyi muri iyi gahunda ya 'Twende Jerusalem' ari uko ari umuhanzi wihariye, yakoresheje amagambo y'icyongereza ati "Israel Mbonyi is so unique". Mu magambo ye yagize ati "Twahisemo Israel Mbonyi kuko ari umuhanzi wihariye". Yavuze ko iyi gahunda yabo nshya igamije guhuza abaturage b'ibihugu byombi cyane cyane urubyiruko.

Yashimiye abitabiriye ibi birori abasobanurira ko gahunda ya 'Twende Jerusalem' bayiteguye mu rwego rwo kuzamura umubano w'u Rwanda na Israel na cyane ko ibi bihugu byombi bifite amateka asa dore ko byombi byabayemo Jenoside yatwaye ubuzima bwa benshi, ukongeraho ko bikataje mu iterambere ku muvuduko wo hejuru nyuma y'amateka asharira byanyuzemo. Avuga ko byaba ari umugisha ukomeye abaturage benshi b'ibi bihugu bamenyanye bagasurana na cyane ko kuri we asanga kuri ubu bitari ku rwego rwo hejuru.

Mu gusobanura uburyo iyi gahunda ya 'Twende Jerusalem' izazamura ubukerarugendo yaba mu Rwanda ndetse no muri Israel, Amb. Ron Adam yavuze ko mu cyumweru gishize hari abanya-Israel basuye u Rwanda ndetse hakaba hategerejwe n'abandi benshi bazaza mu minsi iri imbere. Yagize ati "Mu cyumweru gishize abanya Israel bagera kuri 80 basuye u Rwanda, muri iki cyumweru turimo dutegereje abandi 20, mu cyumweru gitaha kuwa Kane dutegereje abantu 204".


Miss Nishimwe Naomie, Israel Mbonyi na Amb. Ron Adam

Biteganyijwe ko Israel Mbonyi azajya muri Israel umwaka utaha wa 2021 akazahakorera igitaramo kuri Pasika aho azaba aciye agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda wa mbere uzaba utaramiye muri Israel. Si igitaramo gusa azakora ahubwo azanasura ahantu nyaburanga muri Israel anahure ndetse aganire n’abahanzi bo muri Israel izwi nk'Igihugu cyahawe umugisha n'Imana. Israel Mbonyi nk’umuhanzi bahisemo ko abimburira abandi kujya muri Israel avuga ko ari umugisha ukomeye yagize. Mu magambo ye bwite ubwo hatangazwaga iyi nkuru mu kwezi gushize, yagize ati:

Ni umugisha udasanzwe kuri njyewe ariko noneho no mu rwego rw’abahanzi nyarwanda ni byiza ko Imana yafunguye imiryango tukemererwa no kujya kuririmba muri Israel, bambwiye ko ari njye batangiriyeho ariko n’abandi bazagenda bagira amahirwe yo kujyayo, kuba barantekerejeho rero ni umugisha ukomeye, ku bwanjye natekerezaga kuzajyayo ngiye gusura ubutaka bwera gusa ariko ni amahirwe akomeye ngize kuko sinzajya kuhasura gusa ahubwo nzagenda ngiye no kuririmba. 

Mu birori byo gusangira n'abateye inkunga gahunda ya 'Twende Jerusalem', nta magambo menshi Israel Mbonyi yigeze avuga uretse gushimira byimazeyo Ambasade ya Israel mu Rwanda n'abateye inkunga iyi gahunda yabo nshya yo kujyana  abahanzi muri Israel bakahataramira-ibintu benshi baba bafitiye inzozi ariko rimwe na rimwe bakazitirwa n'impamvu zitandukanye zirimo no kubura ubushobozi. Ati "Ndabashimiye cyane".

Kuri ubu Mbonyi afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane mu Rwanda, akaba akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; 'Ibihe', 'Sinzibagirwa', 'Nzi ibyo nibwira', 'Karame', 'Nzaririmba', 'Mbwira', 'Ku marembo y'ijuru', 'Hari ubuzima' n'izindi. Mu mwaka wa 2015 ni bwo yakoze igitaramo cye cya mbere yamurikiyemo album ye ya mbere, akaba ari igitaramo cy'amateka cyabereye muri Serena Hotel, dore ko cyitabiriwe mu buryo bukomeye, benshi bagasubirayo babuze aho bicara. Nyuma yaho kugeza n'uyu munsi akomeje gukora indirimbo ziryohera benshi.

Bamwe mu bitabiriye gusangira ku meza n'abateye inkunga 'Twende Jerusalem'


Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yavuze ko Mbonyi ari umuhanzi wihariye


Eric Kabera (iburyo) umugabo wa Apotre Mignonne ari mu bitabiriye ibi birori


David Bayingana ari mu bitabiriye ibi birori


Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie nawe yari ahari


Amb. Ron Adam yafashijwe cyane arahaguruka afata amashusho y'urwibutso

REBA HANO UBURYO ISRAEL MBONYI YIZIHIYE BIKOMEYE ABATEYE INKUNGA 'TWENDEJERUSALEM'


PHOTOS+VIDEO: Aime Filmz - InyaRwanda.com








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND