RFL
Kigali

Video ya Sasha Obama ari kubyina yasibwe kuri Tik Tok nyuma yo kuvugisha benshi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/12/2020 9:58
0


Amashusho ya Sasha Obama yashyize ku rubuga rwa Tik Tok ari kubyina yasibwe n'urwo rubuga nyuma y'amasaha 4 aciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.



Umukobwa w'uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama na Michelle Obama ari we Sasha Obama yakoresheje urubuga rukunzwe n’abantu benshi Tik Tok maze ashyiraho amashusho ari kubyinana n’inshuti ze.

Ayo mashusho yarebwe n'akayabo kangana na miliyoni 28 mu masaha 4 ayishyizeho yacishije benshi ururondogoro. Muri ayo mashusho Sasha Obama w’imyaka 19 yagaragaye ari kumwe n’inshuti ze 3 barimo babyina indirimbo y’umuhanzi Popp Hunna’s yise Adderall.

Muri aya mashusho afite amasegonda 15 Sasha Obama yasaga nk'uwishimye cyane abyina yambaye ishati ibonerana ifite ibara ry’umukara ndetse yambaye n’ishenete nini ikoze muri zahabu. Siwe wenyine wagaragaje aya mashusho kuko n'umwe mu nshuti ze bari kumwe nawe yayishyize ku rukuta rwe.

Sasha Obama ari kubyinana n'ishuti ze

Abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bayibonye bamwe muri bo ntibayishimiye, hari ababazaga bati ”ko tutabona Sasha na bagenzi bambeye udupfukamunwa ntabwo bibareba?”

Abandi bati ”Sasha Obama utangiye kubyina kuriya aho ntagiye kujya mu cyiciro cy’aba bakobwa birirwa babyina ku mbuga nkoranyambaga nta kandi kazi?”. Harimo n'abavugaga ko Sasha n’inshuti ze bagaragara nk'abanyweye ibisindisha.

Nyuma y’amasaha 4 aya mashusho ashyizwe hanze urubuga rwa Tik Tok rwahise ruyasiba nyuma y'uko abantu benshi barimo bavuga ko Sasha Obama yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND