Police FC ni ikipe y'igipolisi cy'u Rwanda, yabaye iya gatatu muri shampiyona y’u Rwanda n'amanota 43. Ese uyu mwaka abakunzi bayo bayitegeho iki? Ese ni wo mwaka ngo yegukane igikombe cya Shampiyona?
Uhereye
mu mwaka wa 2005 ubwo iyi kipe yatangiraga kwigaragaza ndetse n'amateka yayo
agatangira kwandikwa muri Ruhago y'u Rwanda, iyi kipe ntiyigeze igira ikibazo
cy'amikoro n'umunsi n'umwe ndetse yakunze gutsinda amakipe atandukanye harimo
APR FC, Rayon Sports yewe inahagararira igihugu n'ubwo idakunze kugera kure. Gusa
nyuma y'ibyo byose iyi kipe ntiratwara igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda.
Police
FC igiye gutangira shampiyona itozwa n'umutoza Haringingo ugiye kuyitoza umwaka
wa kabiri nyuma yo kuva muri Mukura.
Uhereye
igihe iyi kipe yafatiye umwanzuro wo gukinisha abakinnyi b'abanyarwanda gusa,
twavuga ko ubu ari bwo ifite itsinda ry'abakinnyi kandi bakomeye
banafite amateka akomeye mu Amavubi ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Abakinnyi
bafashije iyi kipe kubona umwanya wa Gatatu ariko batakomezanyije nayo harimo:
Celestin Ndayishimiye, Ngendahimana Eric, ndetse na Songa Issae. Gusa nyuma
y'aba bakinnyi, Police yasinyishije abakinnyi bakomeye kandi bitezweho byinshi
barimo: Kwizera
Janvier Rihungu (Bugesera FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Iradukunda Eric
Radu (Rayon Sports), Usengimana Faustin (FC Buildcon, Zambia), Twizeyimana
Martin Fabrice (Kiyovu Sports), Ntwari Evode (Mukura VS) na Sibomana Patrick
wavuye muri Yanga SC yo muri Tanzania.
Haringingo yiteguye gukomereza aho yaragejeje
Mu mikino 3 ifungura shampiyona iheruka, ikipe ya Police imaze gutsindwa imikino 2 itsinda umwe yatsinze ikipe Sunrise FC ibitego 3-2. Umutoza wa Police FC uyu ni umwaka we wa kabiri agiye gutoza Police FC, tugendeye mu buzima bwe muri Mukura byaba bitanga amahirwe ku gikombe.
Muri Mukura umwaka we wa mbere ikipe yagarukiye ku
irembo ryo kutamanuka mu cyiciro cya mbere kuko yabaye iya 13 inatwara igikombe
cy'amahoro. Umwaka wa kabiri Mukura yabaye iya 3 bivuze ko yigiye imbere
imyanya 10 yose.
Mu
myaka itatu ishize, ikipe ya Police FC igenda izamuka buri mwaka twavuga ko uyu
mwaka ugiye kuza byakabaye byiza kurushaho. Umwaka w’imikino 2017-18 Police FC
yabaye iya 6 ifite amanota 48, umwaka wakurikiyeho Police FC yabaye iya 4 ifite amanota 50, Umwaka w’imikino
2019-20 Police FC iba iya 3 ifite amanota 43 mu mikino 23.
Patrick Sibomana yitezweho gukabya inzizi za Police
Mu mikino ya gishuti iyi kipe yakinnye, harimo umukino banganyije na Rayon Sports 0-0, bakina na Musanze FC imikino 2 yose barayinganya, ndetse batsinda Interforce FC ibitego 3-0. Imikino 3 ibanza ya shampiyona iyi kipe izakina, kuri uyu wa 5 tariki 04 Ukuboza 2020 Police FC yari kuzakina na As Kigali ariko uyu mukino warasubitswe kuko As Kigali izaba iri mu mikino nyafurika. Umukino uzakurikiraho Police izakira Rutsiro FC, nyuma yaho isure Bugesera FC.
Abakinnyi
Police ifite ndetse n'umutoza twabonye uzamuka buri mwaka kutagira ikibazo cy’amikiro,
ndetse n’ubuyobozi buhamye, byemerera iyi kipe kuba umukandida mwiza kuri
shampiyona 2020-21. Police FC izaba ifite umuterankunga mukuru Polisi y'igihugu
ndeze uzajya ayimenyera buri kimwe nk’ibisanzwe. Police FC kandi izajya
yitoreza kuri stade ya Kicukiro ariko yakirire imikino yayo kuri stade ya
Kigali i Nyamirambo.
TANGA IGITECYEREZO