RFL
Kigali

Rihanna mu munyenga w’urukundo n’umuraperi A$AP Rocky

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:2/12/2020 11:37
0


Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko umubano wa Rihanna n’umuraperi A$AP Rocky umeze neza, ibi bije nyuma y’amezi macye ashije bivugwa ko aba bombi baba bakundana. Magingo aya Rihanna cyangwa uyu muraperi ntacyo baratangaza gusa umwe mu bantu bafi yabo yatangaje ko ubu umubano wabo umeze neza cyane.



Hari amakuru avuga ko Rihanna na A$AP Rocky baherutse gutemberana n’inshuti zabo mu ijoro ryo kuwa gatandatu w’icyumweru dusoje muri imwe muri Hoteli iri mu mugi wa New York. Muri Nyakanga uyu mwaka ubwo uyu muhanzikazi yamurikaga ibikorwa bye akora byo gukora imitako y’ubwiza yise Fenty Skin Campaign nabwo yari kumwe n’uyu musore.

Umubano wabo watangiye kuvugwa cyane mu bitangazamakuru cyane nyuma yo gutambukana mu birori bya Fashion Awards byabereye ahazwi nka Royal Albert Hall mu mugi wa London mu Kuboza umwaka ushize wa 2019. Nyuma yaho nabwo aba bombi baje kugaragara bishimanye mu birori byabereye muri Edition Hotel mu mugi wa New York. Umwe mu bantu ba hafi yaba bombi yabwiye ikinyamakuru People ko ubu umubano wabo umuze neza cyane.



Rihanna n'umuraperi A$AP Rocky 

Mu kwezi kwakurikiye Robyn Rihanna uzwi nka Rihanna nk’izina ry’ubuhanzi nabwo yaje kugaragara mu bikorwa byo gufasha uyu muraperi Rakim Mayers uzwi nka A$AP Rocky mu gitaramo cye yise Yams Day Benefit Concert cyabereye mu mugi wa Brooklyn, muri iki gitaramo kandi Rihanna yagaragaye ari kumwe n’umuraperi Drake bahoze bakundana.



Rihanna na A$AP Rocky umubano wabo umeze neza cyane muri iyi minsi

Rihanna aherutse gutandukana n’umuherwe w’umunya-Arabia Saudite ariwe Hassan Mohammed Abdul Latif Jameel bakaba baratangiye umubano wabo mu mwaka 2016 nyuma baza gutandukana mu ntangiriro z’uyu mwaka 2020. Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Us Weekly avuga ko uyu muhanzikazi yatangiye umubazo we n’uyu muraperi nyuma yo gutandukana n’uyu muherwe w’umunya-Arabia Saudite.

Rihanna yagiranye umubano n’ibyamamare bitandukanye harimo n’umuhanzi Chris Brown baje gutandukana mu mwaka 2009 nyuma yo kumuhohotera. Nyuma yaho nabwo yaje gukundana n’umuraperi Drake baza gutandukana mu mwaka 2016. Uyu muraperi A$AP Rocky nawe yagiranye umubano na Kendall Jenner umuvandiwe wa Kim Kardashian na Kylie Jenner kuva mu mwaka 2016 kugeza mu 2017.

Src: Us Weekly & Complex & People

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND