Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko umubano wa Rihanna n’umuraperi A$AP Rocky umeze neza, ibi bije nyuma y’amezi macye ashije bivugwa ko aba bombi baba bakundana. Magingo aya Rihanna cyangwa uyu muraperi ntacyo baratangaza gusa umwe mu bantu bafi yabo yatangaje ko ubu umubano wabo umeze neza cyane.
Hari amakuru avuga ko Rihanna na A$AP Rocky baherutse
gutemberana n’inshuti zabo mu ijoro ryo kuwa gatandatu w’icyumweru dusoje muri
imwe muri Hoteli iri mu mugi wa New York. Muri Nyakanga uyu mwaka ubwo uyu
muhanzikazi yamurikaga ibikorwa bye akora byo gukora imitako y’ubwiza yise
Fenty Skin Campaign nabwo yari kumwe n’uyu musore.
Umubano wabo watangiye kuvugwa cyane mu bitangazamakuru
cyane nyuma yo gutambukana mu birori bya Fashion Awards byabereye ahazwi nka Royal
Albert Hall mu mugi wa London mu Kuboza umwaka ushize wa 2019. Nyuma yaho nabwo
aba bombi baje kugaragara bishimanye mu birori byabereye muri Edition Hotel mu
mugi wa New York. Umwe mu bantu ba hafi yaba bombi yabwiye ikinyamakuru People
ko ubu umubano wabo umuze neza cyane.
Rihanna n'umuraperi A$AP Rocky
Mu kwezi kwakurikiye Robyn Rihanna uzwi nka Rihanna nk’izina
ry’ubuhanzi nabwo yaje kugaragara mu bikorwa byo gufasha uyu muraperi Rakim
Mayers uzwi nka A$AP Rocky mu gitaramo cye yise Yams Day Benefit Concert cyabereye
mu mugi wa Brooklyn, muri iki gitaramo kandi Rihanna yagaragaye ari kumwe n’umuraperi
Drake bahoze bakundana.
Rihanna na A$AP Rocky umubano wabo umeze neza cyane muri iyi minsi
Rihanna aherutse gutandukana n’umuherwe
w’umunya-Arabia Saudite ariwe Hassan Mohammed Abdul Latif Jameel bakaba baratangiye
umubano wabo mu mwaka 2016 nyuma baza gutandukana mu ntangiriro z’uyu mwaka
2020. Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Us Weekly avuga ko uyu muhanzikazi
yatangiye umubazo we n’uyu muraperi nyuma yo gutandukana n’uyu muherwe w’umunya-Arabia Saudite.
Rihanna yagiranye umubano n’ibyamamare bitandukanye
harimo n’umuhanzi Chris Brown baje gutandukana mu mwaka 2009 nyuma yo kumuhohotera.
Nyuma yaho nabwo yaje gukundana n’umuraperi Drake baza gutandukana mu mwaka
2016. Uyu muraperi A$AP Rocky nawe yagiranye umubano na Kendall
Jenner umuvandiwe wa Kim Kardashian na Kylie Jenner kuva mu mwaka 2016 kugeza
mu 2017.
Src: Us Weekly & Complex & People
TANGA IGITECYEREZO