RFL
Kigali

Ufite ubumuga bwo kutavuga yatangaje ko bamuteje inzoka acibwa ukuguru ahita atandukana n'umugabo we, akeneye ubufasha-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:1/12/2020 15:03
1


Umubyeyi witwa Mukamuhawenimana twasuye afite ubuhamya bukomeye. Yavuze ko yavukanye ubumuga bwo kutavuga, nyuma yo gushaka umugabo abo mu muryango we bamuterereza inzoka iramuruma, bamuca ukuguru, niko gutandukana n'umugabo we. Ubu atunzwe no gukora imigati bita shisha mwari kamwe akagurisha igiceri cy'icumi (10 Frw).



Mukamuhawenimana w'imyaka 50 y'amavuko, utuye mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kaduha, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, kubera ko afite ubumuga bwo kutavuga twifashishije undi mubyeyi wabanaga nawe usanzwe ushobora kuvugana nawe mu buryo bw'amarenga nk'abamenyerenye.


Atunzwe no gukora imigati, umwe awurisha 10 Frw

Umusemurira yatubwiye ko uyu mubyeyi bamenyanye afite ubumuga bwo kutavuga hanyuma ngo akaba yarashatse umugabo bari bafitanye abana batatu, babiri barapfa hasigara umwe. Uyu wasigaye kugeza ubu ngo atuye i Cyangugu. Akoresheje amarenga, Mukamuhawenimana yatubwiye ko uyu mukobwa yasigaranye afite imyaka 30.

Uyu mubyeyi wadufashaga kuganira nawe banabanye mu nzu igihe kirekire yaduhaye ubuhamya bukubiyemo uko bamuteje inzoka agacibwa ukuguru. Yagize ati "Yashatse ari muzima afite amaguru abiri noneho mu muryango w'iwabo ngo bamuterereje inzoka abura ikibiriti nta na peterori afite ngo acane. Ya nzoka iragenda aho aryamye iramurya ukuguru kurabyimba bamujyana kwa muganga".

Yakomeje avuga ko ageze kwa muganga ngo byabaye ngombwa ko ukuguru baguca. Nyiri ubwite muri ya marenga ye yavuze ko hashize imyaka 20 aciwe ukuguru. Ngo niwe wihitiyemo gutandukana n'umugabo nyuma kuko yabonaga atakomeza kubana nawe afite ubumuga.

Mukamuhawenimana mu rwego rwo gushakisha imibereho atunzwe no gukora imigati bita "shisha mwari" agurisha kamwe igiceri cy'icumi. Ayikora mu ifu y'ubugari. Cyakora Leta nayo iramufasha ikamuha amafaranga y'ingoboka buri kwezi. Gusa nanone ntacyo yamara niyo mpamvu yasabye ufite umutima utabara kumufasha ndetse anongeraho ko n'ubwo Leta imufasha amafaranga abona adahagije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kaduha, Furaha Guillaume yabwiye InyaRwanda.com ko bazi ikibazo cye kandi ari mu bagomba kwitabwaho mu buryo bushoboka.


Yahisemo gutandukana n'umugabo bari bafitanye abana 3 nyuma yo gucibwa ukuguru


Shisha mwari azikora mu bugari n'isosi imeze nk'irimo ibirayi



Uyu mubyeyi bari kumwe ni we wadusemuriraga bakoresha amarenga bakumvikana

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUKAMUHAWENIMAN

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUYOBOZI W'UMURENGE WA KADUHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUKARUKUNDO Anitha mu karere ka Nyaruguru3 years ago
    yoo! Mbega umubyeyi wababaye ark nahumure Imana iramuzi kd iramuzirikana.





Inyarwanda BACKGROUND