Tungurusumu ni umuti w’igitangaza, ni antibiyotike ikomeye cyane mu rwego rwo hejuru! Kurya tungurusumu buri munsi bifitiye akamaro umubiri wacu cyane.
Tungurusumu zibarizwa mu muryango umwe n’ibitunguru witwa allium.
Zikoreshwa mu guhumuza no kuryoshya ibiryo, si ugutanga uburyohe gusa
kuko buriya ni umuti ukomeye cyane urinda umubiri wacu indwara nyinshi;
izikomoka kuri bagiteri, imiyege, kubyimbirwa, gusukura umubiri no kwica
bagiteri.
Dore akamaro Tungurusumu ifitiye umubiri wacu:
- 1)Zigabanya cholesterol mbi mu mubiri n’umuvuduko ukabije w’amaraso.
Kurya tungurusumu buri munsi birinda indwara z’umutima n’izibasira
udutsi duto tujyana n’utuvana amaraso mu mutima.
- 2)Zifite ubushobozi bwo gusukura umubiri, kongera ubudahangarwa no guha ubushobozi umubiri bwo gusohora uburozi butandukanye buba bwinjiye mu bundi buryo.
- 3)Niba ufite ibibazo by’ibicurane, kurumwa n’udusimba duto ugafuruta
cyangwa ugatukura, indwara zituruka ku miyege (fungal infections), guhitwa
bitewe no kurya ibiryo utamenyereye, tungurusumu ni umuti mwiza cyane.
- 4)Zirwanya indwara zibasira ubwonko ku bageze mu zabukuru cyane cyane,
nka Alzheimer cyangwa indwara yo kwibagirwa, kubera ubushobozi zifitemo bwo
kurwanya gusaza k’udutsi duto tw’ubwonko.
- 5)Tungurusumu zongera gukomera kw’amagufa no gukora neza kwayo. Nubwo
ubushakashatsi butarabyerekana neza, gusa igaragara ko yongera
umusemburo wa estrogen ku bagore, bityo amagufa akarushaho kumera neza.
TANGA IGITECYEREZO