RFL
Kigali

Ndashaka kuba ndi ku rwego nk’urw’Ingagi: Icyerekezo gishya cy’umuziki wa Bruce Melodie wumviye Bamporiki-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/12/2020 11:16
2


Umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie uzwi kandi nka Bruce Melodie, uherutse gusohora amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Abu Dhabi’ yatangaje ko afite intumbero yo gukora buri kimwe cyose asabwa umuziki ukaba mu bintu bitatu bikururira ba mukerarugendo gusura u Rwanda.



Imyaka umunani irashize Bruce Melodie ari mu muziki. Impano ye yaganjije ibyo yize mu mashuri yisumbuye, ashyira ku ruhande ibyo kujya gusaba akazi, ahubwo akoresha umuhogo we mu kunezeza imbaga.

Ni imyaka asobanura ko yahuriyemo n’ibicantege byinshi. Icyakomerekeje umutima we ni igihe yavaga mu maboko ya Label yitwa Super Level, agakurikizwa inkuru zamubujije gusinzira. Ngo nawe ibi bihe arabyibuka n'ubwo ubu yashize ubwoba agakomeza umutsi.

Ni ibihe kandi yagiye ahuriramo no gusohora indirimbo ntizikundwe nk’uko yabaga abashika. Bigakurikirwa n’abantu batandukanye batamworohera, bamusaba gukora indirimbo nziza ndetse bakamuha ingero z’abahanzi akwiye kujya arebereraho.

Muri Werurwe 2021, azaba yizihiza imyaka icyenda azaba amaze mu muziki. Muri iyi myaka yose amaze, avuga ko yaharaniye kuzamura ibendera ry’umuziki w’u Rwanda mu mahanga, kandi ngo ni intego adateze kuvaho.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Bruce Melodie yavuze ko yihaye intego nshya mu muziki we, aho ashaka ko umuziki uba mu bintu bitatu bituma abanyamahanga basura u Rwanda. 

Ni ibintu avuga ko ahuje n’abandi bahanzi, ndetse ko umuziki we ugomba gutuma agera ku rwego nk’urw’Ingagi, aho abantu bazajya baza mu Rwanda baje kureba ingagi ndetse nawe.

Ati “Ndashaka kuba ndi ku rwego nk’urw’ingagi. Abantu bavuge bati ‘Ngiye gusura Bruce Melodie n’Ingagi’…Ndashaka ko umuziki wongerwa muri kimwe mu bintu byinjiza ba mukerarugendo benshi mu gihugu. Ibyo rero bituruka kuki? Nonese ubu iyo utekereje Nigeria utekereza iki?

“Utekereza Burna Boy uravuga uti ‘cya gihugu cyo kwa ba Burna Boy na ba Davido na bande? Urumva, ibyo ni byo nanjye mpora mparanira. Icyo ni cyo nanjye nifuza kugeza aho byibura aho navukiye hano mu Rwanda dukora umuziki ku buryo abanyamahanga baza mu Rwanda mu bintu baje kureba harimo n’umuziki.” 

Bruce Melodie avuga ko ibyo akora hari ababishima n’abandi babigaye. Ariko ngo yihaye intego yo gutangatanga abo bose bataremera. Yavuze ko yigeze gutekereza kuva mu muziki bitewe n'amagambo mabi yagiye amugeraho, ariko akomeza umutsi.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ABU DHABI' YA BRUCE MELODIE

Uyu muhanzi avuga ko ari kurwana urugamba rw’uko aba ari ahantu hose, ku buryo nutishimira indirimbo ye ugashaka gukomeza naho usanga ahari. Bruce Melodie avuga ko iyo umuntu acitse intege ‘kaba kamubayeho’.

Uyu muhanzi avuga ko atajya yifata nk’umuhazi 'urenze', kuko ngo ibyo akora si ibintu yize. Yumvikanisha ko umuziki ari impano Imana yamuhaye akomeyeho, kuko ibyo yize mu mashuri yisumbuye atari byo uyu munsi akora. Nta manota ari kuri ‘diplome’ ye ntashamaje.

Bruce Melodie avuga ko Imana ari umukozi w’umuhanga, ko iyo umuntu atuje akumvira umutima we ‘ashobora gukora ikintu cyahatari’.

Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yotswaga igitutu na benshi barimo n’abayobozi bamushinja kuririmba ‘ibishegu’ yatekereje ibintu byinshi, byaje no gutuma ahindura umuvuno.

We avuga ko kuba abayobozi barimo na Min. Bamporiki Edouard baramuvuzeho, ari iterambere ku muziki w’u Rwanda, kuko mu myaka yashize nta munyapolitiki wagaragaza ko akurikirana umuziki w’u Rwanda.

Ati “Muri rusange ni iterambere nyine ku muziki wacu. Nonese ko ubu ngubu niba umuyobozi ashobora kwicara agatekereza ko iyi ndirimbo yakozwe n’umuhanzi runaka ifite ibyo ishobora guteza nk’ibibazo. Ni amahoro, ibyo ni amahire. Kandi njyewe nyine buriya ndabikunda iyo bari kumvugaho mba ndi Hit.”

Uyu muhanzi yavuze ko iyo akoze ikintu, umubare munini ugatanga ibitekerezo bitandukanye bimwereka ko ibyo yakoze hari abo byagezeho. Avuga koi bi bitumutera imbaraga zo gukora ibindi bintu byinshi, ‘kuko aba uzi neza ko ibyo akora hari abantu babibera’.

Bruce Melodie avuga ko we n'abandi batagamije gushakira ubwamamare mu ndirimbo z’ibishegu, kuko ngo na mbere hose yari afite indirimbo zikunzwe. Avuga ko hari byinshi byagiye bivugwa, akuramo iby’ingenzi kuri we aba ari nabyo akosora.

Yavuze ko ibyo Min.Bamporiki yavuze ku ndirimbo ze yabyumvise bituma yiyemeza guhindura umuvuno. Ati "Ariko 'Abu Dhabi' ni neza. Urumva numva vuba se? Numva vuba bya hatari. Namwumvise buva cyane (Min.Bamporiki Edouard)." Uyu muhanzi aritegura gusohora indirimbo nshya mu mpera z'uyu mwaka. Ni indirimbo avuga ko nawe amuteye ubwoba.


Bruce Melodie yatangaje ko yihaye intego y'uko umuziki uba mu bintu bitatu bikururira bamukerarugendo gusuura u Rwanda

KANDA HANO: BRUCE MELODIE YAVUZE KO ASHAKA KO UMUZIKI UBA MU BINTU BITATU BIKURURIRA ABANTU GUSURA U RWANDA

AMAFOTO+VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Adpr aln3 years ago
    Komerezah ntuzacik inkeg kubera amagamb y'abant.
  • Adpr aln3 years ago
    Komerezah ntuzacik inkeg kubera amagamb y'abant.





Inyarwanda BACKGROUND