Rita Ora umuhanzikazi ukomoka mu Bwongereza ukunzwe n’abatari bacye ku isi, nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho mu Bwongereza yaciwe asaga Miliyoni 13 Frw. Ibi byabaye nyuma yo gukora ibirori by’isabukuru ye y’amavuko ari kumwe n’inshuti ze mu mpera z’icyumweru dusoje.
Rita Sahatciu Ora uzwi nka Rita Ora kuwa Gatandatu w’icyumweru
dusoje nibwo yakoze ibi birori by’isabukuru ye y’amavuko, akaba yari yujuje
imyaka 30 amaze abonye izuba kuwa 26 Ugushyingo. Ibi birori byabereye muri resitora
izwi nka Casa Cruz mu gace ka Notting Hill, mu burengerazuba bw’umugi wa
Londre.
Rita Ora mu birori by'isabukuru ye y'amavuko
Ibyamamare nka bamwe mu bantu bakundwa ndetse bakurikiranwa
na rubanda nyamwinshi baba bagomba gutanga urugero rwiza ku bakunzi babo. Muri urwo
rwego uyu muhanzikanzi Rita Ora ukunzwe n’abatari bacye ku isi mu njyana ya Pop
na R&B yaboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi kuba yarenze ku mabwiriza
ndetse ko ibyo yakoze byashyize abantu mu kaga.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yagize
ati:”Ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima kuba narenze ku mabwiriza ndetse
ndabyumva ko ibi nakoze byashyize abantu mu kaga.”
Nyuma yo gutangaza aya magambo, bamwe mu bantu ba hafi
y’uyu muhanzikazi kuri uyu wa mbere batangaje ko yishyuye ibihumbi icumi by’amapawundi
(£10,000) ni ukuvuga asaga miliyoni cumi n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (13,000,000
Frw) nk’amande yo kurenga ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya
Covid-19 mu Bwongereza.
Rita Ora yaciwe amande asaga miliyoni 13Frw nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Amakuru yavugaga ko muri ibi birori harimo abantu
barenga 30, gusa amakuru abantu ba hafi ya Rita Ora babwiye ikinyamakuru The Evening
Standard ko abari muri ibi birori bari munsi y’uyu mubare. Bamwe mu nshuti za
hafi y’uyu muhanzikazi bari bitabiriye ibi birori harimo abanyamidelikazi Cara
na Poppy Delevingne, umuvandimwe wa Rita Ora witwa Elena, umukinnyi wa filime
Vas J Morgan n’abandi. Abantu batandukanye banenze ibyo uyu muhanzikazi yakoze harimo na Minisitiri w'Ubwongereza Bwana Boris Johnson.
Src: The Evening Standard & Dailymail
TANGA IGITECYEREZO