RFL
Kigali

Joe Biden yavunitse ikirenge ubwo yakinaga n’imbwa ye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:30/11/2020 15:33
0


Joe Biden uherutse gutsinda amatora yo kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavunitse ukuguru kw’iburyo nyuma yo kunyerera ubwo yakinaga n’imbwa ye.



Muganga wihariye wa Joe Biden yavuze ko iyi mvune yavumbuwe muri 'Scan' ku cyumweru kandi birashoboka ko bizamusaba kwambara inkweto zimufasha kumera neza akazambara mu gihe kingana n'ibyumweru byinshi.

Ibiro bye byavuze ko yagize imvune ku wa gatandatu maze asura umuganga w’amagufwa i Newark, Delaware, ku cyumweru nyuma ya saa sita.

Muganga we, Kevin O'Connor, mu itangazo rye yagize ati ”Isuzuma ryabaye ryasanze uduce duto duto tw'amagufwa abiri mato hagati mu kirenge cye cy'iburyo. Biteganijwe ko bishoboka ko azakenera inkweto zo kugenderamo mu byumweru byinshi."


Kuvunika ni ibisanzwe ku bantu bageze mu za bukuru, ariko ibya Biden bisa nk'aho byoroheje ukurikije amagambo ya muganga ndetse n’ubuvuzi buteganijwe. Ku myaka 78 azaba abaye Perezida ushaje ubwo azatangira kuyobora muri Mutarama.

N'ubwo abanyamakuru batigeze bemererwa kumureba ajya kureba muganga we ngo bamubonye agaruka acumbagira ariko nta nkoni yishingikirije bivuze ko imvune ye idakabije cyane. Ejo ku cyumweru Perezida Donard Trump yanyujije ubutumwa bwe kuri Twitter yifuriza Biden gukira vuba ati ”Ndakwifuriza gukira vuba cyane”.

Src: The washington post 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND