RFL
Kigali

Rayon Sports yanyagiye AS Muhanga mu mukino wa gishuti utegura shampiyona ya 2020-21

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/11/2020 14:59
1


Kuri iki Cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020, habaye umukino wa gishuti wahuje As Muhanga yakiriye ikipe ya Rayon Sports, urangira Rayon Sports itsinze 3:1 As Muhanga. Ni umukino wa gishuti wakinwe mu rwego rwo gutegura imikino ya shampiyona y'u Rwanda ya 2020-21 iteganyijwe gutangira mu minsi micye iri imbere.



Mu ncamake twaguteguriye uko uyu mukino wagenze umunota ku wundi na cyane ko twari tuhakubereye. Urasoma iyi nkuru uhereye ku munota wa nyuma y'uyu mukino ujya ku munota wa mbere uyu mukino watangiriyeho.

DORE UKO UMUKINO WA AS MUHANGA 1: 3 RAYON SPORTS WAGENZE

90' Umukino wahuzaga ikipe y'As Muhanga yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports urangiye ari ibitego 3-1 cya As Muhanga, ibitego byatsinzwe na Omar Sidibe ku munota wa 12', Drissa Dagnogo ku munota wa 41' na Sugira Ernest ku munota wa 63' mu gihe igitego cya As Muhanga cyatsinzwe na Adolphe Hakundukize ku munota wa 40'.

89' Olivier Kwizera yari ageze muri ya minota ye yo gucenga ba rutahizamu.

87' Axel yasubiye mu kibuga bigaragara ko imvune ye itari ikomeye.

86' Umupira wabaye uhagaze kubera umukinnyi wa Rayon Sports Axel ukina kuri 2 wagize akabazo k'imvune.

85' Guy Bukasa ntiyigeze yicara n'umunota n'umwe.

83' Ikipe ya Rayon Sports abantu bazayitege ku bakinnyi bayo bo mu mpande dukurikije uko tubonye Iranzi Jean Claude, Manace Mutatu, Mugisha bose ubona ko bari gukina bihuta kandi baziranye. Ariko ikipe izajya irusha hagati ikipe ya Rayon Sports nayo izajya ibaho nabi.

75' Habayeho gusimbuza ku ruhande rwa Rayon Sports, Vital Ourega avuyemo asimburwa na Nshimiyimana Amran. Ikipe ya Rayon Sports yaciye akarongo ndetse ikambika imbere y'izamu rya As Muhanga.

73' Manace yari asigaranye n'umuzamu ashaka kumucenga ariko umuzamu umupira awukozaho ukuguru urarenga. Bwari uburyo bwiza Rayon Sports yari ibonye.

72' Sugira Ernest yazamukanye umupira neza ashaka kwinjira mu rubuga rw'amahina ariko ntibyamuhira kuko umupira wahise umurengana.

69' Kufura ya Rayon Sports ku ikosa ryari rikorewe Manace, umupira bawuteye ntiwarenga urukuta.

64' Iranzi Jean Claude yavuyemo asimburwa na Manace Mutatu Mbendi

63' Goalll Sugira Ernest yatsinze igitego cya 3 nyuma yo kujyamo asimbuye, igitego giturutse ku ikosa ry'umunyezamu wa Muhanga FC.

55' Bimwe mu bintu byaranze uyu mukino harimo kuba nta musifuzi wa 4 wari uhari, abakinnyi gusimburaga birwanagaho, ndetse no kwerekana iminota isigaye byari ukwirwanaho. Ikindi cyagaragaye ni uko amakipe yombi yari ari gukoresha imyenda ifite nimero zisa ariko bakirwanaho mu kinyabupfura nimero zimwe bakazihisha.

50' Ikipe ya Rayon Sports n'ubwo yari iri gutsinda ibitego ariko ubona ko abakinnyi kubonana byari bikiri hasi cyane. Ku rundi ruhande umutoza wa As Muhanga kuva umukino watangira, kugeza kuri uyu munota ntiyari yakagaragaye, hano hari harimo gutoza umutoza wungirije.

46' Koroneri ya 4 ya Rayon Sports yatewe na Iranzi Jean Claude ariko ba myugariro ba As Muhanga bawukuraho neza cyane.

45' Reka twongere tubahe ikaze bakunzi ba InyaRwanda, igice cya Kabiri kiratangiye kuri stade ya Muhanga, umupira utangijwe na Sugira Ernest bivuze ko yasimbuye Drissa Dagnogo wagize akabazo k'imvune ubwo yari amaze gutsinda igitego.

UKO IGICE CYA 2 CY'UYU MUKINO CYAGENZE

45' Igice cya mbere kirarangiya hagati y'amakipe yombi ikipe ya Rayon Sports ikaba ikiyoboye umukino ku bitego bibiri kuri kimwe cya As Muhanga.

43' Goallll igitego cya Kabiri cya Rayon Sports gitsinzwe na Drissa Dagnogo wakomeje kugaragaza inyota y'igitego.

40' Goallllll igitego cya Mbere cya As Muganga gitsinzwe na Hakundukize Adluphe ku mupira abakinnyi bazamutse bahererekanya neza Niyigena Shawalia ahindura umupira neza cyane Adolphe ahita ahindukiza Kwizera.

37' Iranzi Jean Claude yari ari guhinduranya uruhande na Niyonkuru Sadjati, ibintu byari biri kugora ikipe ya As Muhanga.

35' Koroneri ya 3 ya Rayon Sports yatewe na Niyonkuru umupira ukozwaho umutwe na Drisaa Dagnogo umupira uhita ujya hanze.

33' Harerimana Jean Claude wakomeje kwicara mu kibuga byarangiye asimbuwe na Niyigena Shawali.

31' Kuri uyu munota, umukinnyi wa As Muhanga yari aryamye hasi

29' Koroneri ya mbere ya As Muhanga ariko itagize icyo itanga kuko umupira ba myugariro ba Rayon Sports bahise bawukuraho.

27' Habayeho gusimbuza kwa mbere ku ruhande rwa Rayon Sports Nigena Clement wagize ikibazo cy'imvune asimbuwe na Habimana Husseine.

25' Uburyo bwa mbere ku ruhande rw'As Muhanga umupira watewe na Hakundukize umupira uruhukira mu biganza bya Kwizera Olivier

19' Umukino wabaye uhagaze kubera ikibazo cy'imvune ya Nigena Clement myugariro wa Rayon Sports washoboraga no kudasubira mu kibuga.

18' Guy Bukasa yari ari kubwira Sidibe ngo yihutishe umukino

14' Iranzi Jean Claude yahushine igitego cyabazwe asigaranye n'umuzamu umupira awuteye ujya hanze. Ikipe ya Rayon Sports yari yacuritse ikibuga muri iyi minota.

10' Goallllll Igitego cya mbere cya Rayon Sports gitsinzwe na Sidibe ku mupira wazamuwe neza cyane na Niyonkuru Sadjati.

7' Habonetse uburyo bwa Kabiri bukaba ubwa mbere kuri Drissa Dagnogo ku mupira wari uturutse muri Koroneri awuteye n'umutwe uca ku ruhande gato.

4' Habonetse uburyo bwa mbere ku ruhande rwa Rayon Sports ariko umupira bawuteye umuzamu wa As Muhanga arawufata.

2' Amakipe yombi yari atangiye akinira mu kibuga hagati

1' Ikipe ya As Muhanga ni yo itangiye umukino, Minane Paul ni we utangije umupira, umukino utangiye saa Cyenda n'iminota 20 (15:20) harenzeho iminota igera kuri 20' ku isaha isanzwe.

Ikipe ya Rayona Sports yasuye Muhanga izatangira shampiyona isura ikipe ya Rutsiro FC izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka. Ni mu gihe ikipe ya AS Muhanga yakiriye umukino, izatangira shampiyona yakira Etincelle FC.

Drissa Dagnogo nyuma yo gutsinda igitego cya 2 cya Rayon Sports yahise ajya guhobera umutoza we Guy Bukasa


Sugira Ernest ni we watsinze igitego cya 3 nyuma yo kujya mu kibuga asimbuye

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Kwizera Olivier, Iranzi Jean Claude, Iradukunda Axel, Nishimwe Blaise Niyibizi Emmanuel, Niyonkuru Sadjati, Oumar Sidibe, Drissa Dagnogo, Rugwiro Herve, Vital Ourega, Niyigena Clement.

Abakinnyi ba As Muhanga babanje mu kibuga

Barushimana Emile, Ndacyayisenga Aly, Kagaba Obed, Dushimirimana Janvier, Nshimirimana Elyse, Rukundo Christian, Nsengiyumva Idrissa, Uwimana Emmanuel, Minane Paul, Hakundukize Adolphe, Niyigena Shawuli.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ayvn3 years ago
    Kwirinda





Inyarwanda BACKGROUND