Muri ibi bihe hari abahanzi batandukanye basohora indirimbo zirimo amagambo y’ibisheju, izi ndirimbo usanga ahanini zakirwa neza mu mboni z’abafana bamwe n'ubwo hari abandi bazinenga cyane. Umuhanzi uri gukorana imbaraga Landrionaire ukora mu njyana ya Hip Hop, yasohoye umuzingo w’indirimbo (Mixtape) Cumi n’ebyiri (12) urimo ibishegu.
Landrionaire yagiye akorana n’abandi bahanzi batandukanye bo mu Rwanda ndetse no muri Kenya aho yari amaze igihe akorera umuziki. Mu ndirimbo zigize uyu muzingo yise “Gasoline” harimo izifite amazina atangaje. Yatubwiye impamvu yayo mazina n'uko indirimbo zimeze. Yavuze ko mixtape ye iriho ukuri kwinshi ku bibazo byinshi muri sosiyete abahanzi badakunze kuvugaho.
Ku ndirimbo yise “Pussy Problem” yakoranye na Neg G
The General, ivuga ku ngaruka z’ubusambanyi nyamara abahanzi akenshi aribo
bashinjwa kuririmba babushyigikira. “Where money goes” nayo yatubwiye ko ari
indirimbo ivuga ku buryo inshuti zishobora gutuma udatera imbere ugahera
mu bukene, n’izindi nyinshi yadusobanuriye harimo n'iyitwa “Hit Hit Hit” ivuga
uburyo urubyiruko rukora ibishoboka byose kugira ngo rukunde
rumenyekane.
Urutonde rw’indirimbo zigize Gasoline mixtape:
1. Zunguza (dunda) ft. Mukadaff,2- Money Talks,3- Keep
it there ft Stef on the beat, G-legend, Kenji,4- Gasoline,5- Have Ndeka,6- Pussy
Problem ft. Neg G the General,7- Hit Hit Hit,8- Dunda Remix ft. G- Legend,9- Kama
Kawaida ft. Mika Manaki,10- Like Crazy ft. Bull Dogg,11- Like a Family ft. Purpose,
j7,12- Where Money Goes.
Uyu umuzingo we wa 3 amaze gusohora nyuma y'indi yise 'SABANA Mixtape' na 'SABANA TWO mixtape', yasohoye mbere. Yasoje atubwira ko
afite gahunda yo gukomeza gukorana n’abahanzi n’aba-producers batandukanye
hagamijwe guteza umuziki imbere, agendeye ku ndangagaciro yihaye ari zo; ibyiza udushya, no guhuza n’abandi
Landrionaire yanashyize hanze amashusho ya mbere y’indirimbo kuri
mixtape ye ariyo “Zunguza” yakoranye na Mukadaf, ikaba yarayobowe na Eliel Sando
mu buryo bw’amashusho, umwe mu ba Producers b'indirimbo z'amashusho bahagaze neza muri iyi minsi dore ko ari nawe wakoze 'Nta muntu wari uzi ibi bintu' ya Neg G The General yakiriwe neza cyane n'abakunzi b'umuziki.
TANGA IGITECYEREZO