RFL
Kigali

Barack Obama yahaye Drake uburenganzira bwo kuzakina filime yerekana ubuzima bwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/11/2020 12:00
0


Barack Obama yahaye uburenganzira busesuye umuhanzi Drake bwo kuzaba ari we ukina filime yerekana ubuzima bwe mbere na nyuma y'uko abaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Obama waciye agahigo ko kuba Perezida wa mbere w’umwirabura uyoboye igihugu cy’igihanganye cy’Amerika yamaze kwemerera umuraperi Drake kuzaba ari we ukina muri filime izerekana urugendo rw’ubuzima bwa Barack Obama.

Ibi Barack abimwemereye nyuma y’imyaka isaga itanu umuraperi Drake abimusaba. Drake ufite inkomoko mu gihugu cya Canada ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga. Yagiye agaragara kenshi asaba Obama ko yamuha uburenganzira bwo kuzakina filime yerekana ubuzima bwe.

Mu mwaka wa 2016 ubwo Drake yahabwaga igihembo cya Grammy Awards mu magambo yavuze yakira icyo gihembo yagize ati ”Nishimiye kubona iki gihembo kuko nahoze byifuza, kimwe mu byo nifuza kuzageraho ni ukuba ari njyewe wakina filime ivuga ku buzima bwa Barack Obama.”

Si aho honyine uyu muraperi yabivuze kuko yanabyerekanye mu mashusho y’indirimbo ye yise Energy akaba yarakoreshejemo amashusho ya Barack Obama yerekana uburyo uyu musore akunda uwahoze ari perezida w’Amerika.

Uretse kubigaragaza mu ndirimbo, Drake yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na televiziyo yitwa ABC, ubwo yabazwaga inzozi afite ashaka kugeraho Drake atajijinganije yasubije ko yifuza gukina ari we Barack Obama muri filime izakinwa ku buzima bwe. Ibyo akaba yarabivuze mu mwaka wa 2018.

Barack Obama akaba yasubije inzozi z'uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Complex Magazine gikorera muri Amerika. Abajijwe icyo atekereza ku kuba Drake ari we wakina filime imuvugaho, Obama yasubije ko nta kibazo abibonamo.

Mu magambo ye yagize ati ”Drake ni umuhanzi w’umuhanga mbona ibintu byose akora abikorana ubushishozi n’ubuhanga, ni kenshi nahuye nawe tubiganiraho ambwira icyifuzo afite ari cyo cyo kuzaba ariwe ukina filime ivuga kuri njyewe. Rwose maze igihe ngenzura Drake mbona yashobora gukina ari njye.”

Yakomeje agira ati ”Mu minsi ya vuba ndaza kuvugana na kompanyi yitwa Lifetime ariyo iri gutegura kuzakinisha filime y’ibigwi byanjye mbabwire ko bagomba gukoresha Drake akaba ari we uzakina arinjye.”

Barack Obama ari kumwe n'umuhanzi Drake

Ibi bibaye hari hashize iminsi kompanyi ya Lifetime isanzwe iziho gutunganya filime zivuga ku buzima nyabwo bwaranze abanyabigwi batandukanye, ikaba yari irimo ishakisha umuntu wenda gusa nka Barack Obama akaba ariwe ukina iyo film.

Bamwe mu bakinnyi bakomeye ba filime bari barashyizwe ku rutonde rwabashobora gukina iyi filime harimo Idris Elba, Isaiah Washington ndetse na Cuba Gooding Jr. Iyi filime yitezwe kuzasohoka umwaka utaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND