RFL
Kigali

Umunyabigwi Diego Maradona yitabye Imana ku myaka 60 azize uburwayi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/11/2020 18:56
3

Umunya-Argentine ufatwa nk'umukinnyi w'ibihe byose mu mupira w'amaguru, Diego Armando Maradona, yitabye Imana azize indwara y'umutima. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2020 ni bwo inkuru y'urupfu rwa Maradona yatangajwe n'ibitangazamakuru byo muri Argentine.



Ku wa Mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020, Maradona yajyanywe mu bitaro bya Buenos Aires biherereye mu murwa mukuru wa Argentina, aho yari afite ikibazo cyo kubura amaraso ahagije n’amazi mu mubiri ku buryo bukabije, kubera ikibyimba yari afite ku bwonko.

Maradona yaje gushakirwa umuganga wihariye abagwa iki kibyimba. Kuri ubu yamaze kwitaba Imana azize indwara y'umutima. Maradona wafashije Argentina kwegukana igikombe cy'Isi mu 1986, akanakora amateka akomeye muri Napoli yo mu Butaliyani, atabarutse ku myaka 60 y'amavuko azize uburwayi.

Maradona ufatwa nk'umukinnyi w'ibihe byose muri ruhago, yibukirwa cyane ku gitego cy'akaboko yatsinze u Bwongereza, ubwo argentine yasezereraga iki gihugu, bikanarangira yegukanye igikombe cy'Isi mu 1986. Maradona yatozaga ikipe ya Gymnasia yo mu cyiciro cya mbere muri Argentina.

Maradona yafashije Argentine kwegukana igikombe cy'Isi mu 1986

Maradona afatwa nk'intwali ya Argentina

Yibukirwa ku gitego cy'akaboko yatsinze u Bwongereza mu gikombe cy'Isi mu 1986

Maradona ubwo yari mu Burusiya areba imikino y'igikombe cy'Isi mu 2018

Maradona aheruka mu bitaro kubagwa ikibyimba cyo ku bwonko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • shimyumukiza amos1 month ago
    manayanjyekoko nukuberiki ibibibahokoko?abanubacitse ururondogoro gusa'murimacye uwiteka amuruhutse mumahoro my good turababayegusa twese ninzira ~1amahoro kurimwese mwakundaga iyinwari imanayigaruje.
  • ishimwe samuel1 month ago
    Ariko mureke ngire icyo mbisabira. mwazadushakiye amakuru y'ikipe y'AKAGERA fc
  • ishimwe samuel1 month ago
    iruhuko ridashira kuri uyu munyabigwi kandi Imana imwakire mubayo. Abamukundaga twizere ko tuzamubona muri cyagitondo cy'umuzuko


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND