RFL
Kigali

Umuhanzikazi Lanie yavuze ku bizamini byasohotse bigaragaza ko atanduye SIDA n’iby’umukunzi mushya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/11/2020 20:57
0


Umuhanzikazi Lanie ntiyerura neza uwagaragaje ibizamini by’uko atanduye Virus SIDA, gusa avuga ko biri mu rwego rwo gusubiza abari bamaze iminsi bamwishisha, kandi ko ntacyo byahungabanyije ku mubano n’umukunzi we mushya atifuza kuvugaho byinshi.



Benshi baguye mu kantu! Mu Ukwakira 2020, abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Snapchat babonye impapuro zo kwa muganga zigaragaza ko umuhanzikazi Lanie atabana n’ubwandu bwa SIDA.

Izi mpapuro zakwirakwijwe no ku zindi mbuga zihuriraho abantu. Zasohowe n’inshuti y’uyu muhanzikazi yari imaze iminsi imubwira ko yumva abantu benshi bavuga ko yanduye SIDA, kandi ko atamushirira amacyenga nk’uko amakuru agera INYARWANDA abihamya.

Hari amakuru avuga ko mu rwego rwo kugaragaza uko ubuzima bwe buhagaze, Lanie yafashe uyu mukobwa amujyana kwa muganga kwisuzimisha, ibizamini bisohotse uyu mukobwa aba uwa mbere wabirebye abona ko mugenzi we atanduye.

Ibi bizamini byafashwe ku wa 18 Ukwakira 2020. Lanie abishyira kuri konti ye ya Snapchat, yandika agira ati “Ubundi ukereka aba People (abantu) bagakomeza bakavuga.”-Yarengejejo emoji zigaragaza ko ‘yabasetse (abantu)’.

Uyu muhanzikazi uherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise ‘Kora akazi’, yabwiye INYARWANDA, ko atazi neza uwasohoye izi mpapuro zigaragaza ko atanduye SIDA, kandi ko nta muntu yigeze aha telefoni ye ku buryo yaba yarabikuyemo.

Avuga ariko ko yatewe ishema n’uko abajyaga bamubaza byinshi ku buzima bwe bamenye ukuri. Ati “Kubera ko atari bibi ntabwo byambabaza, cyereka iyo biza gusohoka ndwaye nibwo nari kuvuga ngo noneho Mana yanjye Isi irambonye.”

“Ariko kuba byarasohotse ari ‘negative’ nta kintu byantwaye, nta nubwo nabitinzeho. Umuntu unabitindaho sinzi impamvu abitindaho.”

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AKAZI KOSE' YA LANIE

Uyu mukobwa yavuze ko ari mu rukundo n’umusore atifuje gutangaza amazina ye. Ko uyu musore bakundana atari umuntu usanzwe uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro, ariko ko kimwe mu byatumye amuhitamo ari uko amukunda akanyurwa.

Ati “Ntabwo azwi. Ni ibintu byinshi ntashobora gusobanura. Afite urukundo rwa nyarwo kandi anyitaho.”-Uyu mukobwa avuga ko mu gihe amaranye n’uyu musore yishimira uko umubano wabo uhagaze.

Avuga ko guhitamo umusore bakundana ashingira kuri byinshi birimo kuba amukunda bya nyabyo. Ati “Ntabwo ari igihe gito nyine cyane. Ni imyaka myinshi ntibuka.

‘Akazi kose’ niyo ndirimbo nshya uyu muhanzikazi asohoye kuva yasubika amasomo yari afite ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo.

Uyu mukobwa ni umwe mu banyeshuri biteguraga gusoza amasomo yabo, ariko yarasubitse ku mpamvu avuga ko igihe yari yarihaye cyo gusohora indirimbo ‘cyari kigeze’.

Kuva mu 2018 yatangira kwiga amasomo y’umuziki ku Nyundo yahagaritse gusohora indirimbo kugira ngo yite ku byo yiga. Ndetse shene ye ya Youtube yariho indirimbo ze za mbere yibagiwe ijambo banga ryayo ku buryo byamusabye gufungura indi nshya.

Lanie avuga ko mu ndirimbo ze zose yari amaze igihe akoraho, yahisemo gusohora ‘Kora akazi’ kugira ngo ayifatire urugero rw’uko ashobora gukomeza umuziki we no kureba ko ibyo yize ku Nyundo byamugiriye akamaro.

Ati “Mu ndirimbo zose mfite nahisemo kuvuga nti ‘reka nyisohore umuntu uzayumva azampe igitekerezo avuga ‘warize urafata’ cyangwa uzasubire kwiga.”

Umuhanzikazi Lanie yatangaje ko atazi uwashyize ku karubanda ibizamini bya muganga bigaragaza ko atanduye SIDA

Lanie yavuze ko indirimbo 'Akazi kose' azayimenyeraho niba amasomo yize ku Nyundo yaramugiriye akamaro

UMUHANZIKAZI LANIE YAVUZE KU BIZIMANI BIGARAGAZA KO ATANDUYE SIDA, INDIRIMBO NSHYA N'IBY'UMUKUNZI

AMAFOTO+VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND