RFL
Kigali

Intego za Pride, amaraso mashya mu bahanzi uri gufashwa na Zizou Al Pacino

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/11/2020 19:00
0


Nyuma y’imyaka irenga 10 amaze ashyigikira urugendo rw’umuziki nyarwanda, Zizou Al Pacino yatangiye gufasha abahanzi bashya mu muziki ahereye kuri Pride wahise asohora amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Tasiyana’.



Imyaka irenze icumi urukundo rw’umuziki ruganjije guconga ruhago kuri Zizou ashyira imbere gushyira itafarari ku muziki w’abahanzi babyirukanye n’abamusanze mu kibuga cy’umuziki.

Yagiye ashyira imbere guhuriza abahanzi bakomeye mu ndirimbo imwe, kwagura ibikorwa bya studio ye yitwa Monster Records n’ibindi. Ariko ntiyigeze yumvikana avuga ko hari umuhanzi ari gufasha byihariye mu rugendo rwe rw’umuziki.

Iradukunda Zizou Yabwiye INYARWANDA, ko yahoranye igitekerezo cyo gushaka umuhanzi mushya yafasha gutera imbere mu muziki we ariko akazitirwa no kubona umunyempano wa nyawe koko!

Avuga ko yageze naho abwira abo bakorana abasaba ko bazamushakira umuhanzi ufite impano yacuruza, kugira ngo batangire gukorana. 

Ngo mu minsi ishize nibwo Producer Knoxbeat yamwoherereje amashusho agaragaza Pride asubiramo indirimbo y’itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, amubonaho impano itangaje bituma yiyemeza kumufasha.

Zizou yavuze ko agiye gufasha uyu muhanzi kwagura impano ye. Ati “Icyo kumukorera nta kindi ni ukumufasha kwagura impano ye nyine. Ni umuhanzi ukiri muto, kandi ufite impano yagutse.”

Mutuyimana Charles uzwi nka Pride ni umuhanzi w’imyaka 18 y’amavuko uvuka mu muryango w’abana batanu, akaba ari we bucura. Yavukiye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Pride yavuze ko urugendo rw’umuziki we rutangiye muri uyu mwaka, ari nabwo yasohoye amashusho y’indirimbo ya mbere yise ‘Tasiyana’ yanyuze benshi.

Ni indirimbo avuga ko yitezeho ibintu byinshi ‘kuko niyo ntambwe ya mbere nteye mu muziki’. Kandi ko ayitezeho kugira aho imukura naho imugeza.

Avuga ko yatangiye kuririmba akiri muto. Ndetse ko abo biganaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bakunze kumubwira ko afite impano. Ati “Kuva icyo gihe nahise numva nzabikora nk’umwuga.”

Yavuze ko yatangiye kwandika indirimbo afite imyaka 15, akumva ko arizo azaheraho asohora ariko ngo siko byagenze kuko amahitamo yabaye menshi.

Uyu musore avuga ko afite intego yo gukora umuziki akagera kure hashoboka, ariko kandi ngo bizaterwa n’iterambere azaba agezeho mu muziki we.

Uyu musore ukora injyana ya Pop Music, yavuze ko muri gahunda afite mu muziki harimo ‘kugaragariza abanyarwanda impano afite’ kandi akiteza imbere ari nayo gahunda yatumye yinjira mu muziki nk’umwuga.

Avuga ko nta bumenyi bwinshi afite mu bijyanye n’ibicurangisho by’umuziki ariko ko ajya agerageza gucuranga gitari akusitike na piano.

Pride, umuhanzi watangiye urugendo rw'umuziki afashwa na Zizou Umuyobozi wa Studio ya Monster Records

Dj Zizou yatangaje ko yatangiye gufasha umuhanzi mushya Pride bitewe n'uko yamubonyeho impano idasanzwe

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TASIYANA' Y'UMUHANZI PRIDE URI GUFASHWA NA ZIZOU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND